Kenya: Urukiko rwategetse Minisitiri kwimura ubwiherero bwo mu nzu ye

Urukiko rwategetse Minisitiri Alfred Mutua, ushinzwe ububanyi n’amahanga, kwimura ubwiherero bwo mu nzu ye, nyuma y’uko arezwe n’umuturanyi we witwa Felicita Conte, ko yabushyize ahegeranye n’aho arira, none bikaba bimubangamiye.

Uwo muturanyi wa Minisitiri Mutua, yagannye urukiko mu 2018, avuga ko ubwo bwiherero ari ikibazo gikomeye kuri we, kuko bwubatswe hafi y’icyumba ariramo mu nzu.

Felecita Conte, yasobanuriye umucamanza wo mu rukiko rukurikirana imanza z’ibidukikije n’ubutaka, Millicent Odeny, ko ubwo bwiherero busohora umunuko udashobora kwihanganirwa.

Yagize ati, "Mu gihe nagezaga ikibazo cyanjye ku buyobozi bw’umudugudu, ibihakorerwa byabaye bihagaritswe, ariko bihagarikwa mu gihe gito gusa, kuko byahise byongera biratangira”.

Mu mwanzuro yafashe, umucamanza Odeny yemeranyije na Conte, ko koko ubwo bwiherero bwashyizwe hafi y’aho afatira amafunguro ari ikibazo gikomeye koko. Kubera iyo mpamvu, uwo mucamanza yahise ategeka Minisitiri Mutua, guhita yimura ubwo bwiherero mu minsi 45 uhereye umunsi urukiko rwafashe uwo mwanzuro, watangajwe ku itariki 8 Kamena 2023.

Inzu ya Minisitiri Alfred Mutua, irimo ubwiherero bwateje ikibazo umuturanyi we, kugeza ubwo urukiko rwanzuye ko abwimura, yubatswe ku buryo bugezweho, igenewe kuruhukiramo, ngo ikaba iherereye mu Mujyi wa Kilifi muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka