Kenya: Umugabo yashatse guca imyanya y’ibanga y’umugore we

Umugabo wo mu mujyi wa Mombasa muri Kenya biravugwa ko yaketse ko umugore we yaba amuca inyuma, yigira inama yo kumuca imyanya y’ibanga.

Uyu mugabo w’imyaka 54 n’umugore we w’imyaka 45 bamaze imyaka 26 babana.

Aganira n’ikinyamakuru cyo muri uwo mujyi wa Mombasa, uyu mugore avuga ko mu gihe yirwanagaho yanga ko umugabo we agera kuri icyo gikorwa cyo kumuca imyanya y’ibanga, yavunitse imbavu mu buryo bukomeye.

Avuga kandi ko iyi ari inshuro ya kabiri agerageje kumukorera iri yicarubozo kuko no muri Kanama yabigerageje ariko umugore akamugirira ibanga ku bwo kurengera ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gushurashura bisenya ingo millions na millions ku isi.Ndetse benshi baricana.Muli Africa,akenshi abagore bihorera abagabo bakabaca inyuma,bakicecekera.Hali n’abaryamana n’abakobwa bakora mu ngo zabo,ndetse bakabyarana.Reports zivuga ko muli Nigeria na Thailand,abashakanye bacana inyuma ku kigero kirenga 60% mu bashakanye.Gusa bajye bibuka ko abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo imana itubuza,batazaba mu bwami bw’imana kandi batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

mageza yanditse ku itariki ya: 28-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka