Japon: Havutse sosiyete ifasha abagore kubona abagabo bo kubaha urukundo

Sosiyete yo mu gihugu cy’u Buyapani yitwa “ Soine-ya Prime” yatangiye gutanga serivisi zidasanzwe muri icyo gihugu zirimo gushakira abagore abagabo bo kubaha urukundo ruzira gutera akabariro.

Uwashinze iyo sosiyete avuga ko yabonye ko hari abagore batandukanye n’abo bashakanye babura amahoro ntibabashe gusinzira bataryamanye n’umugabo, akaba ari yo mpamvu bashaka gukemura icyo kibazo.

Abagabo babonye akazi muri iyo sosiyete bafite inshingano zo guherekeza abagore, gukora isuku yo mu rugo, guteka ndetse no guha urukundo abagore batanze amafaranga yabo babaraza mu gituza cyabo ariko bakirinda gukora imibonano mpuzabitsina nabo.

Izo serivise zishyurwa amayero 280 mu masaha arindwi, amasaha umunani bazishyura amayero 300 mu gihe cy’amasaha 12 ni amayero 440.

Ngo izi serivisi zigenda ziyongera mu bihugu by’u Burayi na Aziya bifite imijyi ikomeye ariko ni bwo bwa mbere bigeze mu Buyapani.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nifatanije nuy’umuryango mu byishimo,Imana ihabwe Icyubahiro kuko Ikora Imirimo itangaje.niyonkwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Bernadette yanditse ku itariki ya: 18-12-2012  →  Musubize

Banjyaneyo niyo namarayo imyaka itanu ariko bampe akantu!

morishio yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka