Iyo batwaye imodoka, abagore ngo bohereza sms cyane kurusha abagabo
Ubushakasha bwakorewe mu Bufaransa bwagaragaj3 ko abagore ari bo bakunda kurangara cyane no kutagira impungenge zo kwandika ubutumwa bugufi SMS iyo batwaye imodoka.
Muri ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 1065 babajijwe, abagore bangana na 21% bavuze ko bakoresha terefoni bandika sms batwaye kandi ko nta kibazo baba bafite, naho abagabo basubije batyo ku ijanisha rya 15%.
Gusa, abagore ngo bitwararika kunywa ibisindisha iyo bazi ko bari butware imodoka, kuko 80% by’abajijwe bavuze ko badashobora kuyisomaho bari butware, naho 74% by’abagabo nibo bagaragaje ko bazitwararika.
Kubaba bafata kugatama mbere yo gutwara, abagore ni 18% naho abagabo ni 34%; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Nouvel Observateur cyandikirwa mu Bufaransa.
Ikindi abagore bitwararika ngo ni ugutwara bananiwe, naho abagabo bo ibyo ntacyo bibabwira. Gusa ngo abagore bari hagati y’imyaka 25 na 34 nibo byagaragaye ko bagira umuvuduko mwinshi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|