Gukiza abana igifi kinini byamuviriyemo kwirukanwa ku kazi
Umugabo wo mu bwongereza witwa Paul Marshallsea, w’imyaka 62, yirukanywe ku kazi yari asanzwe akora mu gihugu cye kuko yagaragaye ku mbuga za internet afata igifi cyo mu bwoko bwa requin i Brisbane mu gihugu cya Australia, mu gihe yari ari mu kiruhuko cy’uburwayi.
Uyu mugabo ngo yari yahagaritse akazi ku bw’uburwayi yari yatewe no gukora cyane (surmenage) ariko amashusho yasohotse kuri internet akazenguruka imbuga nyinshi, yamugaragaje afata igifi cya metero 1,80 akakigiza kure, agira ngo akirinde kurya abana bakiniraga ku musenyi wo ku nkombe z’uruzi rwa Brisbane.
Atashye rero, Paul Marshallsea hamwe n’umugore we Wendy w’imyaka 56, na we wari wahagaritse akazi ku bw’uburwayi, batunguwe no kwakira amabaruwa abasezerera ku kazi, avuye ku mukoresha wabo The Pant and Dowlais Boys & Girls Club, ishyirahamwe ryita ku bana; nk’uko byatangajwe na lepoint.fr.
Paul ngo yavuze ko kuba yarirukanywe muri ubu buryo bitamushimishije. Yagize ati “Iyo ntaza gutabara bariya bana, umugore wanjye nanjye tuba tugifite akazi. Mushobora kuba mwibwira ko ko nk’ishyirahamwe ryita ku bana bagombaga kuba baranshimiye aho kunyirukana.”
Mu ibaruwa imusezerera, umukoresha we yamubwiye ko yatangajwe no kubona atari afite imbaraga zo gukora akazi nyamara akabasha kubona izimujyana mu gihugu cya Australia. Ibi rero ngo byatumye icyizere bari bamufitiye kigabanuka, bakaba barabonaga atagishoboye gukora neza akazi yasabwaga.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndababaye rwose kuko uyu mugabo yazize ubusa pe,ahubwo arinjye namugira intwari kuko yakijije abo bana!!Imana izamufasha abone akandi kazi .Mbifurije namwe kurangwa n’ubutwari igihe cyose.