Finlande : Abantu 800 bamaze gusaba akazi ko kugerageza ibyumba bya hoteri

Nyiri hoteri yitwa Finn iri mu mujyi wa Helsinki mu gihugu cya Finlande yatunguwe no gutanga akazi ko kugerageza ibyumba bya hoteri ye, maze akabona abantu bashaka ako kazi bagera kuri 800 mu gihe hagisigaye ukwezi kose ngo igihe cyo gusaba ako kazi kirangire.

Tio Tikka nyiri iyi hoteri yagize ati : « natekerezaga ko nabona nk’abantu 100, ariko ubu hari abantu benda kugera kuri 800 baturutse hirya no hino ku isi. Nyamara itariki ntarengwa yo gusaba akazi isigaje ukwezi ».

Umuntu uzahabwa aka kazi icyo azaba ashinzwe gukora, ni ukurara mu byumba 35 bigize iyi hoteri, hanyuma akandika uko umunsi we wagenze ku rubuga rwa internet rw’iyi hoteri .

Hoteri yitwa Finn iri mu mujyi wa Helsinki mu gihugu cya Finlande.
Hoteri yitwa Finn iri mu mujyi wa Helsinki mu gihugu cya Finlande.

« Turashaka umuntu ufite ubuhanga mu kwandika ku buryo ibyo azandika bizaba bishishikaje kubisoma. Ubumenyi mu birebana n’ubukerarugendo bizaba ari akarusho, » Tikka.

Kugeza ubu umushahara uzahabwa uyu mukozi nturashyirwa ahagaragara ; nk’uko urubuga rwa internet rwa 7sur7.be rubitangaza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

biratangaje kbsa

senga yanditse ku itariki ya: 3-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka