Colombia: Umukobwa aravugwaho gutwara inda nta mugabo baryamanye

Umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko wo muri Colombia, yavugishije benshi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo kuvugira kuri Televiziyo yitwa TV Malambo yo muri icyo gihugu, ko yaba yaratewe inda n’imbaraga zidasanzwe.

Uwo mukobwa utaravuzwe amazina, avuga ko nyuma yo kurota inzozi zidasanzwe no kumva hari imbaraga zidasanzwe ziri mu cyumba yararagamo, nyuma ngo yatangiye kubura imihango y’abakobwa ya buri kwezi.

Nyina yamujyanye kwa Muganga w’abagore (gynecologist), kugira ngo bamusuzume. Nibwo byaje kugaragara ko uwo mukobwa ukiri isugi, wemeza ko atararyamana n’umugabo na rimwe, atwite.

Uwo mukobwa yagize ati “Sindaryamana n’umugabo n’umwe, bitunguranye nabuze imihango, Mama wanjye anjyana ku Kigo nderabuzima kumpimisha, aho ni ho namenyeye ko ntwite”.

Avuga ko na we abizi ko bigoye kugira ngo abantu bemere ibyamubayeho, gusa ahamya ko ubwe atumva neza uko byagenze ngo atware iyo nda.

Inkuru y’uwo mukobwa yateje impaka zishyushye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko yahimbye iyo nkuru kugira ngo ahishe ababyeyi be ko hari umugabo bakundana.

Hari kandi n’abajya ku ruhande rwe, bavuga ko ibyo avuga byamubayeho, bishobora kuba ari ukuri, kuko hari n’izindi nkuru bumvise zimeze zityo.

Umubare w’abakobwa batwara inda bafite hagati y’imyaka 14-19 muri Colombia, ngo ukomeza kuzamuka kurusha mu bindi bihugu hirya no hino ku Isi, nk’uko byatangajwe mu nkuru dukesha urubuga ‘www.odditycentral.com’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka