Batunguwe no kubona umuhanzi Adele ahagarika kubaririmbira

Imbaga y’abakunzi b’umuhanzi Adele Laurie Blue Adkins, umenyerewe nka Adele, baguye mu kantu bayoberwa ikibaye, ubwo yacecekaga agasa n’uwikanze ikintu gikomeye, mu gihe ibirori byari bishyushye.

Adele
Adele

Uyu muhanzi w’imyaka 35, ukomoka mu Bwongereza, yatunguwe no kubona umuganga wamubyaje atungutse, ahagarika igitaramo, araceceka aramwitegereza.

Ntabwo yatekerezaga ko yamubona mu bakunzi be yari ategereje muri icyo gitaramo cyabereye Caesars Palace de Las Vegas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho atuye.

Muganga wa Adele, yamutunguye ubwo yari arimo gusobanura umutwe w’indirimvo ye yise "When We Were Young", nuko ahita aceceka, akimara kubona uwo muganga we atungutse muri iyo mbaga y’abantu bari aho.

Uyu muririmbyi, ntiyabyihanganiye, ngo agume ku rubyiniro wenda baze kuramukanya igitaramo gisoje, ahubwo yahise atangira gushaka inzira mu kivunge cy’abaje kuryoherwa n’umuziki we, nuko agenda abanyuramo, ari nako yivugisha ati: « Mana yanjye, Colin! Mana yanjye ! Ni muganga wambyaje uruhinja rwanjye! Sinari nguherutse hashize imyaka myinshi!"

Amushyikiriye yahise amugwa mu gituza aramuhobera.

Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa People, kivuga ko yamufashije kwibaruka umuhungu we wavutse mu 2012.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka