Australia: Umugabo yikuye mu menyo y’ingona

Umurobyi w’umufaransa uba mu majyaruguru ya Australia ku cyumweru yabashije kurusimbuka ubwo yikuraga mu menyo y’ingona yari igiye kumwica.

Yoann Galeran w’imyaka 29, yari ari mu bwato mu mugezi witwa Saltwater agiye kuroba, maze ingona ifite umurambararo wa metero indwi (7 m) iba yamuteye imboni iramucakira.

Uko ingona yagendaga imumanura mu mazi imufashe ku mutwe, umugabo nawe yagendaga ayihata ibipfunsi ku mutwe kugeza igihe ya ngona biyishobeye iramurekura umugabo arusimbuka atyo.

Umukoresha wa Yoann Galeran, Lisa Heathcote yatangarije abanyamakuru ko Yoann yabashije kurwanya iyo ngona ku bw’amahirwe iramurekura abasha gusubira mu bwato bwamufashije kugera ku nkombe.

Abari aho bareba uko umugabo yari ari hagati y’urupfu n’ubuzima bahise bamujyana kwa muganga kumuvuza ibikomere byo ku mutwe, ku ijosi no ku ntugu; nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Telegraph.

Ubusanzwe iyo umuntu agize ibyago agafatwa n’ingona aba afite amahirwe 0% yo kubaho cyane cyane bene ziriya ngona zo mu mugezi Saltwater wo muri Australia ukunze kubamo ingona zifite umurambararo wa metero indwi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BIRANDENZE

yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka