Arwaye indwara yo kutumva ububabare

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umukobwa witwa Ashlyn Blocker w’imyaka 13 y’amavuko yarwaye indwara idakunda kubaho ndetse ngo bivugwa ko aribwo bwa mbere igaragaye muri icyo gihugu yo kutumva ububabare.

Ibi byatangiye kuva yavuka, aho Ashlyn Blocker atigeze arangwaho no kugaragaza ko ababaye niyo yaba ahuye n’ikintu kimubabariza umubiri.

Nubwo kuva yavuka iyi ndwara yari imwihishemo ariko yagaragaye cyane ndetse inasobanuka ageze ku kigero cy’imyaka 13; nk’uko bitangazwa na New York Times.

Umubyeyi wa Ashlyn Blocker witwa Tara Blocker yagize ati “Ashlyn Blocker yari ari guteka akoza ikiyiko mu mazi yari amaze kubira, ikiyiko kigwamo, ahita akozamo ukuboko kwe agikuramo nk’aho akoze mu mazi atigeze agera ku ziko.

Ukuboko kwe kwarahiye ku buryo hahise haza igisebe gikabije ariko ntiyigeze agaragaza ko yababaye na gato”.

Ashlyn Blocker urwaye indwara yo kutumva ububabare.
Ashlyn Blocker urwaye indwara yo kutumva ububabare.

Abaganga nibo baje kuvuga ko Ashlyn Bloker afite uburwayi butagaragara bwo kutumva ububabare, gusa ngo nawe yumva ubushyuhe n’ubukonje ariko atari ku kigero kimwe n’abandi bantu badafite ubwo burwayi.

Nubwo kandi ngo arwaye apandisite ntiyumva ububabare bwayo; ndetse bitandukanye n’abandi bana ntajya arira kubera ko ashonje cyangwa ko yakomeretse. Ikindi kandi gitangaje kimutandukanya n’abandi bana ngo ubwo yavukaga we ntiyigeze arira.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka