Amaze imyaka 67 atoga ariko abaganga batangazwa n’ukuntu afite ubuzima bwiza

Umusaza w’imyaka 87 w’Umunya-Iran, amaze imyaka myinshi atagira aho aba yibera ku muhanda, ubu ngo akaba amaze imyaka hafi 70 atoga, ariko abahanga mu bya Siyansi batangazwa n’ukuntu ngo afite ubuzima bwiza.

Mu nkuru dukesha urubuga www.Odditycentral.com, bavuga ko ubwa mbere banditse ku buzima bw’uwo musaza witwa Amou Haji mu 2014, bavuga ko ‘ari umugabo wa mbere ku Isi usa nabi’. Icyo gihe yari afite imyaka 80 y’amavuko, yibera ku muhanda n’ubundi mu Mudugudu umwe uherereye mu Majyepfo ya Iran, atungwa n’ibyo kurya abonye byose ndetse n’amazi yanduye, ariko amazi yo koga ayagendera kure kuko ngo yavugaga ko yamutera indwara.

N’ubwo icyo gihe yari mu myaka 80 y’amavuko, ariko ngo yagaragaraga nk’ufite ubuzima bwiza n’ubwo isuku ye ngo ari ikibazo ndetse n’uko abayeho muri rusange. Uhereye ubwo mu 2014, kugeza ubu mu 2022, bigaragara ko nta cyahindutse cyane ku buzima bw’uwo musaza, kuko itsinda ry’abaganga riherutse kumupima rigasanga afite ubuzima bwiza ku buryo butangaje.

Amafoto n’inkuru zivuga kuri Amou Haji zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, kuva amateka ye yamenyekana mu myaka irindwi ishize. Gusa igitangaje ngo ni uko ku Isi hari abantu boga inshuro nyinshi kurusha izo bagombye koga, hakaba n’abatoga kandi ubuzima bwabo ugasanga bumeze neza.

Kuri urwo rubuga bavuga ko bigeze kwandika inkuru y’Umuhinde wari umaze imyaka 38 atoga, ariko uwo yari amaze mikeya cyane ugereranyije na Haji umaze 67 atoga, ku buryo ngo binashoboka ko ari we ufite ako gahigo ku Isi (world record).

Itsinda ry’abaganga bayobowe na Dr Gholamreza Molavi, umuhanga mu bya parasite ‘parasitology’, baturutse mu ishuri ry’ubuzima rusange ry’ahitwa i Tehran, basuye Amou Haji mu Mudugudu wa Dejgah maze bamusaba ko yabemerera bakagira ibizamini bamukoraho, bamupima indwara zirimo n’iz’umwijima ‘hepatitis’, SIDA, na za ‘parasites’.

Dr. Molavi n’itsinda rye, bibanze cyane ku kwiga kuri za ‘parasites’ na ‘bacteria’ zaba ziri mu mubiri we utajya woga, ariko ngo batangajwe no gusanga nta ndwara n’imwe iterwa na bacteria cyangwa na parasites, iri mu mubiri we, uretse iyitwa ‘Trichinosis’, kandi na yo nta bimenyetso yagaragazaga.

Ibyo abo baganga babonye byarabatangaje cyane, kubona umusaza w’imyaka 87, urya ibyo kurya bidatetse, akanywa amazi adasukuye, ariko akaba afite ubuzima bwiza atyo.

Dr Gholamreza Molavi yavuze ko we yizera ibisobanuro by’ibyo bisubizo by’ibizamini bakoze kuri uwo musaza. Ngo Amou Haji ashobora kuba yaragize ubudahangarwa burenze kubera iyo myaka yose amaze aba mu buzima nk’ubwo abamo.

Nubwo Amou Haji yibera muri ubwo buzima, ariko ngo hari ubwo ahohoterwa n’abantu bamuhora gusa ko abaho ubuzima butandukanye n’ubwabo. Guverineri w’aho uwo musaza aba, ngo aherutse gusaba abaturage kujya baha amahoro uwo musaza, avuga ko nubwo agaragara atyo, ariko nta muntu arahutaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbere yokuremwakwe imana ubwayo yarizi ubuzimabwe ibimurindiramo kutogakwe ntiyarwarapee

Kubwimana diocles yanditse ku itariki ya: 27-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka