Akurikiranyweho guhisha ko nyina yapfuye akomeza gufata pansiyo ye mu myaka 30

Umugabo witwa Donald Felix Zampach akurikiranyweho kwakira asaga 830,000 by’Amadolari, y’ubwiteganyirize bwa nyina hashize imyaka 30 apfuye, ndetse n’imishahara igenerwa abasirikare bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uwo mugabo wo muri California muri Amerika, yemeye icyaha cy’uko yahishe urupfu rwa Nyina mu myaka isaga 30, agakomeza kwakira amafaranga ye y’ubwiteganyirize n’ahabwa abasirikare bari mu kiruhuko cy’iza bukuru (social security and military retirement payments), aho bivugwa ko ubwo ari bumwe mu buriganya bwamaze igihe kirekire butaramenyekana muri ako Karere.

Donald Felix Zampach atuye ahitwa i Poway, mu Majyaruguru ya San Diego, yakiriye asaga 830.000 by’Amadolari, aturutse mu mutungo wa Leta mu buryo bw’uburiganya, n’andi 30,000 by’Amadolari yo ku makarita ‘credit cards’ yakoreshaga mu buryo bw’uburiganya mu gihe cy’imyaka isaga 30, nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha wa Leta, Randy Grossman, mu cyumweru gishize.

Ubwo buriganya ngo bwatangiye mu 1990, ubwo Nyina wa Zampach yapfaga, apfiriye mu Buyapani, nk’uko yabisobanuye. Mbere gato y’uko uwo mubyeyi apfa, Zampach yiyanditseho inzu ye yo mu Majyepfo ya California, nyuma akazajya akora uburiganya bwose yakoze mu izina rya nyina, nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje.

Nyuma y’iyo myaka yose nyina apfuye, Zampach yakomeje gukoresha konti ye ya banki, yigana uko yasinyaga n’ibijyanye n’imisoro akabihimba. Ntiyigeze na rimwe atangaza ko nyina yapfuye, kugira ngo amafaranga yahabwaga y’ubwiteganyirize adahagarara kuza.

Zampach akurikiranywe adafunze, aho bitegayijwe ko azasomerwa igihano yahawe ku itariki 20 Nzeri 2023, gusa kimwe mu byo we ubwe yiyemerera, ni uko azagurisha aho atuye muri Poway, hanyuma avuyemo akishyura ayo yari yaratwaye mu buryo bw’uburiganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Isi dutuyeho kuyikiranukiraho ntibworoshye?

Murenzi Jean Paul yanditse ku itariki ya: 11-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka