Abatuye Amajyepfo nibo bari hejuru mu gukenera icyubahiro ugereranije n’abandi baturage

Ubushakashatsi bumaze kwerekana ko abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo baza ku mwanya wa mbere mu gukenera guhabwa icyubahiro no kwitabwaho kurusha abandi batuye izindi ntara mu Rwanda.

Ibi ni ibyatangajwe na Jean Pierre Hakizimana ukorera umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta PRODOS ukora ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage; ubwo yahaga ikiganiro kirambuye ku bayobozi, abakozi n’abafatanyabikorwa b’aka karere ka Muhanga.

Hakizimana avuga ko muri ubu bushakashatsi bujyanye n’ibyo bise “customer satisfaction” cyangwa “urugero abantu bafataho uko bakirwa”, amaze iminsi akora, bwerekana uko abaturage b’intara zose zo mu Rwanda bafata uburyo bakirwa n’uko bakeneye ko bitabwaho.

Uyu mugabo avuga ko babonye ko abantu bo mu Majyepfo baba bashaka icyubahiro cyane ndetse no kwitabwaho ku buryo buri hejuru mu gihe abatuye mu ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko bo ibi byose ntacyo biba bibabwiye.

Ati: “abantu bo mu majyaruguru banyurwa n’ibyo bahabwa vuba, they don’t care [ntacyo biba bibabwiye] …ni intama, mu gihe abo mu majyepfo no mu burasirazuba bo bakenera cyane kubahwa no kwibatwaho kurenza abo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba”.

Mu bushakashatsi Jean Pierre Hakizimana yakoze asanga intara y'Amajyepfo iza ku isonga mu gukunda ibyubahiro.
Mu bushakashatsi Jean Pierre Hakizimana yakoze asanga intara y’Amajyepfo iza ku isonga mu gukunda ibyubahiro.

Nubwo intara y’Uburasirazuba nayo iza ku isonga nyamara ngo itandukanye n’iy’Amajyepfo kuko na none ab’intara y’Amajyepfo aribo baza imbere mu gushaka icyubahiro kurusha abandi bose.

Bamwe basanga ibi bidatangaje cyane kuko amateka y’u Rwanda agaragaza ko no mu gihe cya cyera abaturage bo mu Majyepfo babaga bakunze kuba ari abantu badakunze kuyoboka vuba ndetse no guhita bumva icyo babwiwe batabanje kugisesengura.

Bamwe mu batanze ibitekerezo bashingiye ku gace kitwaga “Nduga” ko muri iyi ntara ndetse gasa naho kitiriwe iyi ntara yose; aho byavugwaga ko ndetse n’ubu bikaba bikivugwa ko Abanyenduga ari indyarya n’ibindi.

Abandi bagashingira no ku mvugo z’uko bavugaga ko Abanyabutare bagira ubwenge bwinshi mu mvugo yamamaye ivuga ko “Abanyabutare bavukana amashuri atatu”.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage b’intara zose kandi abakoreweho ubushakashatsi bose bakaba bangana mu ntara zose.

Hakizimana ariko asanga kuba abanyamajyepfo basaba kwitabwaho cyane ngo si ikintu kibi cyangwa gikanganye ahubwo niba bakeneye icyubahiro ngo ni ngombwa ko bahabwa ibyo bakeneye kuko bafite ubushake kandi bakaba bifuza kugereranya ibyo bazi.

Ati: “dushyire ingufu mu gutanga serivisi maze tuyibahe ndetse tunabiteho, ubundi nta kibazo kirimo”.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko abashakashatsi badutse mu Rwanda muri iyi minsi ni hatali, ngo bamwe ni indyarya, abandi ni abanyabwenge, bamwe ni intama "they don’t care" abandi bakunda ibyubahiro...

Ubu kweli twabuze abashakashatsi bazima bavumbura ibyagirira abanyarwanda ndetse n’isi akamaro nkabo tujya twumva ahandi uretse aya mafuti y’AMATIKU. HOPELESS !!!!

sam yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Ariko ubu bushatsi cg uwanditse iyi nyandiko hari icyanditswe ntiyumvisha neza. Abo mu majyaruguru ni intama....???? How, bisobanura iki??????
Ngo abo mu majyepfo babanza gusesengura???? Nukuvugako abo mu majyaruguru bo badasesengura, cg ntibazi gusesengura?????? ngo bifuze cyane ibyubahiro???????
Oh my God, abo mu majyaruguru ngaho re.......Pole sana, UBUSHAKASHATSI BURAGWIRA

UBUSHAKASHATSI BURAGWIRA yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka