Abana bane babasanze mu ishyamba rya Amazone ari bazima nyuma y’iminsi 40 bakoze impanuka

Abana bane bava inda imwe basanzwe mu ishyamba rya Amazone, nyuma y’iminsi 40 habaye impanuka y’indege yabaye tariki ya 01 Gicurasi 2023, igahitana abapilote babiri na mama w’abo bana.

Abana bose uko ari bane babasanze ari bazima
Abana bose uko ari bane babasanze ari bazima

Aba bana umukuru muri bo afite imyaka 13, undi afite icyenda, undi ine naho umuto muri bo afite umwaka umwe.

Iyi ndege Cessna 206 abo bana barimo n’umubyeyi wabo, yari ivuye ahitwa Araracuara, mu Ntara ya Amazonas, yerekeza ahitwa San José del Guaviare, iza kugira ikibazo cya moteri yahagaze.

Imirambo y’abantu bakuru, nyina w’abana n’abapilote 2 yarabonetse, ariko biza kugaragara ko abana barokotse batangira kugenda ishyamba bashakisha uwabatabara.

Nyuma y’iyi mpanuka hatangiye gukorwa ubutabazi bashakisha ko hari uwaba yarokotse, babona ibimenyetso bibereka ko abana bashobora kuba barokotse.

Abari mu gikorwa cyo gutabara bagiye babona bimwe mu byo abana bagendaga bata mu nzira, harimo icupa ry’amazi, umukasi, agafungisho k’imisatsi n’ihema.

Ibindi bimenyetso byaberetse ko aba bana bashobora kuba bakiriho, ni ibirenge by’aho bagiye bakandagira, bituma bakomeza gutekereza ko bakirimo kwirwanaho mu ishyamba.

Ikindi cyafashije abarimo nyirakuru w’abo bana, yafashwe amajwi mu rurimi rwabo rwa Huitoto asaba abana kuguma aho bari kugira ngo abatabazi babagereho, kajugujugu ikazenguruka ishyamba isakaza ubwo butumwa mu ndangururamajwi.

Kubasanga ari bazimaba byabaye nk’igitangaza cy’Imana, kuko iri shyamba rya Amazone ari rinini cyane ndetse rikaba ribamo n’inyamaswa zashoboraga kubagirira nabi zirimo ingwe, inzoka n’ibindi bikoko biryana.

Aba bana ni abo mu muryango wa ba kavukire bo muri Colombia bitwa Huitoto, abo mu miryango yabo bari bafite icyizere ko ubumenyi basanzwe bafite ku mbuto ziribwa, ziba muri iryo shyamba, bushobora kubaha amahirwe yo gukomeza kwirwanaho bakabona ibibatunga.

Itsinda ry'abatabaye abo bana
Itsinda ry’abatabaye abo bana

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko Perezida Gustavo Petro avuga ko gutora aba bana, nyuma y’iminsi myinshi ari ibyishimo n’umunezero bidasanzwe.

Ati “Bari bonyine, bashoboye kurokoka ni ibintu bitazigera byibagirana mu gihugu cyacu. Aba bana ni abana b’amahoro, kandi ni abana ba Colombia."

Perezida Gustavo yatangaje ko abo bana bariho barakurikiranwa n’abaganga ngo barebe niba nta bibazo by’ubuzima bubi bagiriye muri iri shyamba, anavuga kandi ko yavuganye na sekuru wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ishimwe kbx

mireille yanditse ku itariki ya: 21-08-2023  →  Musubize

Imana ishimwe ni ukuri yarahabaye maze irabimana musome yesaya43:1_5

Samuel yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka