Abagenzi batunguwe no kubona inzoka ya metero 3 mu ibaba ry’indege

Abagenzi bari mu ndege ya Qantas bavaga muri Australiya bagiye mu gihugu cya Papua New Guinea baguye mu kanu ubwo babonaga inzoka “uruziramire” mu idishya yibereye mu ibaba ry’indege barimo.

Abagenzi babonye iyo nzoka bamaze isaha mu kirere, bari hafi kugera ku murwa mukuru wa Moresby.

Umuvugizi wa kompanyi y’indege Qantas, atangaza ko ari abagenzi babonye iyo nzoka bihutira kubimenya abakozi b’indege. Yagize ati: “Ubwo bendaga kugera i Papua New Guinea, abagenzi bavuze ko barimo kubona inzoga yafashe ku ibaba ry’indege.”

Umukozi w’indege yatangarije ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Australia ko ikintu cyaje mu mutwe wa buri muntu wese ni uko umugenzi uwabivuze bwa mbere bumvaga ari kwikinira kuko bumvaga bidashoboka bitewe n’uburyo yaba yagezemo.

Ngo iyo nzoka itagira ubumara yapfuye bakiri mu nzira kuko bagezeyo basanga yapfuye. Bakeka ko yinjiye mu ibaba ry’indege ivuye mu bihuru bikikije ikibuga cy’indege yahagurukiyeho; nk’uko The Reuters ibitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka