Abaganga batahuye ko amaze imyaka 66 azi ko ari umugabo kandi ari ari umugore

Abaganga bo mu mujyi wa Hong Kong batahuye ko umurwayi wari uje kwivuza amaze imyaka 66 akeka ko ari umugabo kandi mu by’ukuri ari umugore.

Uyu murwayi wari ugiye kwivuza kubabara mu gifu ngo batahuye ko yababazwaga n’ikibyimba kiri hejuru y’intanga-ngore ziri mu nda ye kandi asanzwe afite ibimenyetso byose bigaragaza ko umuntu ari umugabo, birimo igitsina cy’abagabo n’ubwanwa.

Abaganga ngo baje kwitegereza neza basanga uwo murwayi afite ingingo z’imyibarukiro z’abagore imbere mu mubiri we, naho inyuma akagira iz’abagabo ariko ngo ibimenyetso by’inyuma ntibikora neza dore ko ngo yari afite igitsina gito cyane.

Ikindi cyemeje ko uyu mugabo w’imyaka 66 yari umugore ni indwara bita syndrome de Turner, irwarwa n’abagore gusa, igatera uyirwaye kudakura neza akaba muto mu gihagararo, ndetse ntanabashe kubyara.

Abaganga bitabaje inzobere mu buzima no mu butabire basanga ngo uyu mugabo-gore arwaye indi ndwara yatumaga agira imisemburo imwe n’imwe y’abagabo ari nayo yatumaga agaragara inyuma nk’umugabo kandi mu mubiri we ari umugore.

Kugera uyu munsi ku isi yose hamaze kubaho abantu batandatu gusa bazwi barwaye indwara nk’iz’uyu munya-Hong Kong zituma aba umugabo inyuma kandi imbere yujuje ingingo z’ibanze z’abagore; nk’uko ikinyamakuru Hong kong Medical Journal kibitangaza.

Uyu murwayi utatangajwe amazina ngo akomoka mu gihugu cya Vietnam akaba yarabuze ababyeyi bombi akiri muto. Ngo kuva yakuzuza imyaka 10 ntiyongeye gukura, agira ikibazo cyo gukenera kwihagarika kenshi cyane, hakaba n’ubwo bimunanira guhagarika inkari akinyarira.

Ngo kubera ko amaze imyaka 66 azwi nk’umugabo kandi nawe akaba yarumvaga ari umugabo, yahisemo ko azakomeza kugira umwirondoro w’abagabo n’ubwo mu by’ukuri yamenye ko ari umugore.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

EEEEEEEEEEEEEE NI ISHYANO UBU ABA YAROROTSE

MANZI WELLARS yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

Yezu we!!! Mbega ibibazo!!!

Love yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka