Abafana b’abagore ba Gor Mahia bafana nta twenda tw’imbere ngo bibahesha intsinzi
Abagore n’abakobwa bakunda ikipe ya Gor Mahia, imwe mu makipe akomeye muri Kenya bafite imyemerere idasanzwe yo gutera ingabo mu bitugu ikipe yabo ku bibuga bitandukanye nta makariso bambaye ngo bitume itsinda.
Ikipe ya Gor Mahia igira abagore n’abakobwa beza bagendana nayo aho igiye hose gushakisha amanota ya shampiyona. Umugore witwa Nyathi Mayon yatangarije ikinyamakuru The Kenyan Post ko batajya bambara amakariso kuko bemera ko yongerera imbaraga zidasanzwe abakinnyi babo bagatahana intsinzi.
Uyu mugore yongeraho ko iyo bafanye bambaye gutyo bica intege abakinnyi b’ikipe bahanganye, intsinzi ikaboneka ku buryo bworoshye, akangurira n’abandi bagore n’abakobwa bakunda Gor Mahia kutambara utwenda tw’imbere.
Yasabye ubuyobozi bw’ikipe kugenzura abagore n’abakobwa bafana Gor Mahia mbere yo kwerekeza ku kibuga gutera ingabo mu bitugu ikipe yabo niba batambaye amakariso, n’ubwo iyi nkuru itavuga uko baba bicaye muri sitade, ikigaragara ni uko bashobora kuba batambikiza kugira ngo abashaka kwihera ijisho badacikanwa.
Mu mipira w’amaguru bisanzwe bizwi ko hakunda kuvugwamo amarozi ariko aya yo ni akumiro.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabagabo Niko Baba Bambaye?