Yanditse ibaruwa isezera ku kazi ku mutsima w’imisango (Gateau)

Ubwo yatumiraga abakoresha be n’abakozi bagenzi mu munsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 yari yujuje, Umugabo w’Umwongereza witwa Chris Holmes yakoze agashya abamenyesha ko ahagaritse akazi akoresheje ibaruwa yanditse kuri gateau.

Uyu mugabo yateguye gateau n’ubwitonzi bwinshi buvanzemo ubuhanga arangije yandikaho amagambo asobanura ko ahagaritse akazi ku mpamvu zo kwita ku muryango we ndetse na sosiyete y’ubucuruzi bwa gateau yatangije.

Gateau Chris Holmes yanditseho ibaruwa isezera akazi.
Gateau Chris Holmes yanditseho ibaruwa isezera akazi.

Agira ati: “… Uyu munsi nizihije imyaka 31, mu minsi mike ishize nabaye umubyeyi none mbonye ko ubuzima ari ubw’igiciro, ni ngombwa gufata umwanya wo gukora ibintu binshimisha n’abandi bantu.

Ni kubera iyo mpamvu, nsezeye ku kazi kugira ngo mparire umwanya wanjye n’imbaraga zanjye umuryango wanjye n’ubucuruzi bwa gateau buteye imbere mu myaka mike ishize…”.

Chris Holmes wari umaze imyaka irindwi akorera ku kibuga cy’indege, avuga ko yari amaze amezi atandatu atekereza kuva ku kazi kugira ngo akurikirane sosiyete ye y’ubucuruzi yashinze muri 2010 ariko ngo ikaba igeze kure itera mbere; nk’uko The Daily Mail ibitangaza.

Umunyarwenya Chris Holmes arimo gutaka gateau.
Umunyarwenya Chris Holmes arimo gutaka gateau.

Umuyobozi wungirije w’ikibuga cy’indege cya Stansted ashimira Chris kwifuriza abakozi bose ibihe byiza.

Ati: “Chris yadushyikirije ibaruwa ejo hashize nk’uburyo bwemewe bwo gusezera ku kazi anifuriza ibihe byiza abakozi bose natwe tumwifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bwe buri imbere.”

Uburyo Chris yasezeye ku kazi ntibyabatangaje cyane kuko ngo asanzwe ari umuntu w’umunyarwenya.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka