Yakijijwe no kwibagirirwa agakingirizo mu modoka

Umusore w’umunyamerika wari uri hafi kurongora asigaje nk’icyumweru kimwe, yagiye gusura kwa sebukwe asanga ntabahari, ariko asangayo murumuna w’umukobwa yagomba kurongora. Nyamukobwa si ukumushotora yiva inyuma ariko ku bw’amahirwe umuhungu ntacyo yakoze.

Umusore yageze kwa sebukwe asangayo murumuna wa fiancée we, ni ko kumubaza ati: “Ese ko uri wenyine abandi bari he?” Umukobwa amubwira ko bagiye gutembera we arasigara. Yari yababwiye ko yumva atameze neza ko ashaka kwigumira mu rugo.

Nyamukobwa ati: “Numvise ko bafite gahunda yo kujya gusura nyogokuru mbabwira ko ntameze neza, maze ndasigara.”

Ibyo byose nyamukobwa yabivugaga n’imyiryo myinshi cyane, arimo no konka urutoki rwa mukubita rukoko boshye igitambambuga. Uko yari yambaye na byo byarashotoranaga. Agapira kagufi n’ikaliso yonyine ku buryo umuhungu yamubonye igitima gitangira kudiha ngo bum! bum!.

Umuhungu ati “ese ko wambaye ubusa?” Umukobwa ati “numvaga hashyushye kandi ndumva bitakagombye kugutera ikibazo, erega nanjye ndakwikundira!” Ubwo kandi yavugaga ayo magambo arimo agenda asatira icyumba cye, ageze ku muryango abwira umuhungu ngo aze baganirire mu cyumba.

Umuhungu yaguye mu kantu abura aho akwirwa, mu gihe akibaza icyo gukora umukobwa aba yageze mu cyumba yakuyemo ka gapira yari yambaye asigarana ikaliso yonyine umuryango nawo arawurangaza.

Umuhungu yarahindukiye abona umukobwa utagira uko asa, amabere ari imitemeri, icyuya kiramurenga, abura ubwinjira mu cyumba abura n’ubusohoka kwa sebukwe.

Hashize akanya gato nk’iminota ibili, asohoka yiruka atareba inyuma agenda agana aho imodoka ye yari iparitse agiye gukingura umuryango yumva abantu bakomye amashyi bavugira icyarimwe ngo FELICITATIONS!

Umuhungu byaramucanze arahindukira asanga ni sebukwe, nyirabukwe na fiancée we (mukuru wa mukobwa wari wasigaye mu rugo). Bari bihishe inyuma y’inzu bumvise umuhungu asohotse baza bamusanga atarinjira mu modoka.

Ubwo sebukwe yahise amubwira ati uri umuntu w’umugabo cyane. Twagiraga ngo turebe ko utazajya uca inyuma umukobwa wacu, none ikizamini uragitsinze. FELICITATIONS kabisa!

Ubwo bahise bajya munzu, umuhungu baramwakira bamwishimiye cyane, ariko mu mutima we yari arimo gushimira Imana ayibwira ati: “Mana urakoze cyane kuba nari nibagiriwe agakingirizo mu modoka, ariko nanone ndagusaba imbabazi ko naringiye gucumura.”

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

eeee abantu barihangana iyabange nkimubona yambaye ikariso ntakindi ngombaga gukor nukujombamo bakankacira nkisobanura

TAFU vedaste yanditse ku itariki ya: 9-05-2024  →  Musubize

Harimo Isomo Benshi Batazi,kuko Abasore Iyo Tutihanganye Dufatwa Vuba!

Eric yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

Imana yo mushobora vyose n’ihabwe icubahiro muri vyose, kuko uwomutegosibenshicane bari gushobora kuwusimba!icatumye atinjira mu’ico gikorwa kigayitse kumana n’abantu, siwe igikuru usomye iyonkuru jewe kubwanje ndabisomye vy’ukuri ndabona ko yabaye Imana mutabazi,ahandihontavyo yari gushobora kwirwanira ngw’arengane uwomutego,biranashoboka ugasanga abavyeyi b’uwo mw’igeme yari areheje(sa fiancé) nibo bari bateze uwomutegokuri murumuna w’uwo mwigeme yari areheje kugira kumbure barabeko vyukuri bafise umukwe mwiza afise na kazoza keza kumwana wabo,kuko biragaragara neza .None umuntu yokubona ijambo ryambere rikaba Félicitation ataco wakoze canke ng’uronke?bamubwiye iryojambo ryo kumukeza kubera babonyeko afise ukwigumya kudasanzwe.Ariko Imana bifadikanije n’ubushobozi bwayo mubutatu bweranda (IMANA,YESU KRISTU,na MPWEMU ) brakabaho iyo ijuru ritamuba hafi yari kurwa mumutego udasanzwe.Murakoze kutwigisha , uwomuhungu arakwiriye ubundi bufasha buva kumana yo kumufasha kugira iyompwemu ihumanya yamwinjiranye mumutima wiwe ize imuvemwo yokugendana (condom,prudence)ivyo vyose ntamuntu yubaha Imana muvyukuri avyitwaza!nukumusengera agahinduka nizicondoms akaziyambura burundu,iyanaba noshoboye kumuronka e-mail adress uwo musore nomugiriye inama nziza y’ukugene yoheba izo condoms yitwaza kuko si documents de travail ou dossiers etc......Be blessed all of you you will read all my mind.IRIYAZIMANA Pascal LISSOUBA BUJUMBURA-BURUNDI

IRIYAZIMANA Pascal yanditse ku itariki ya: 2-04-2014  →  Musubize

Uyu mutipe ni INTWARI,bangahe se muri uru Rwanda rwacu bibuka Condom kuri iriya etape??? nshuti zanjye SIDA irica kandi kenshi yica uyizaniye,reba kure.

NSENGIMANA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

yega umuhungu wumuswa iyo abange nari kumujomba wenda nkajyana uwonguwo cy bigahwaniramo uwo mushyukwe yiteye

yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

eeeeh!!!! yewe nimusigeho muranyigishije tu! iyi ni examen international ahubwo si nanational nako ni spesial! mbegambega! abasore twitonde da!

ntha yanditse ku itariki ya: 26-11-2012  →  Musubize

eeeeh!!!! yewe nimusigeho muranyigishije tu! iyi ni examen international ahubwo si nanational nako ni spesial! mbegambega! abasore twitonde da!

ntha yanditse ku itariki ya: 26-11-2012  →  Musubize

Imboga zibona abana ndagaswi

MUNGANYINKA Peace yanditse ku itariki ya: 26-11-2012  →  Musubize

Mbega ikizamini?? abagabo mubazi igice, ubwo ahubwo baramushyingiye batabizi!!Aho mvugira ubu abtunze bombi!!

rutikura yanditse ku itariki ya: 26-11-2012  →  Musubize

yewe ahahaa Mana sha iyo biza kuba ari njye mba narajombeye aho bakankacira nukuri ariko bimbereye isomo peeeee ahwiiiiii !!!!uwashizeho iyi nkuru urakoze nzajya mpora nigengesera nukuri

yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Gucumura byo wari wabirangije, kandi abagabo ntibagahore bitwaza intege nke ngo babashotoye.... palapala we reka palapala yawe ibyo ntibisanzwe ni amafuti.

yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ibyo birasanzwe di

palapala yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka