Umurwayi yakijije umushoferi wari umujyanye kwa muganga

Umugabo w’imyaka 60 urwaye kanseri yari muri ambulance imujyanye kwa muganga, aza kubona ko umushoferi wari umutwaye yagize ikibazo cy’umutima, ni ko kumutwara we ubwe abanza kumujyana ku ivuriro ryari hafi y’aho bari bageze, mbere yo kongera gufata urugendo rumujyana aho asanzwe avurirwa.

Uyu murwayi wa kanseri witwa Christian Nayet w’ahitwa Pas-de-Calais, mu Bufaransa yari ajyanywe ahitwa Lille, ariko abonye ko shoferi atamerewe neza, ahita amujyana ku ivuriro ryari hafi rya Lens.

Avuga rero ko yamubwiye ati “nyizera umpe kontaki y’imodoka. Ubuzima bwanjye ntibugeze aharindimuka nk’ubwawe. Turihuta, mu minota icumi ikibazo ufite kiraba gikemutse.”

Uyu murwayi wahindutse shoferi ngo ntiyabashije kubona aho bavugiriza rya honi rituma izindi modoka zireka ambulance zigahita. We rero ngo yakije maremare (amatara) maze abwira uwari umushoferi ngo anyuze akaboko mu idirishya, yereka izindi modoka ko zigomba kubareka bagatambuka.

Mbere ariko yo kujyana shoferi kwa muganga, ngo yabanje kumutera umuti utuma amaraso atipfundika yagendanaga. Ibi ngo biri mu byatumye amugeza kwa muganga akiri muzima. Bageze kwa muganga kandi, ngo yasobanuye neza uko shoferi yari arwaye bituma abasha kwitabwaho vuba.

Ubundi, uyu Nayet ngo arwaye kanseri igeze ku rwego rwo hejuru (stade avancé). I Lille yari ajyanyweyo no gutanga ibizamini birebana n’ubuzima bwe. Amaze kugeza shoferi kwa muganga rero, ngo yafashe indi ambulance nuko akomeza urugendo rugana i Lille; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Point.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ni ugushimira Imana pe kuko yabarokoye bose

moise muhayimana yanditse ku itariki ya: 24-08-2016  →  Musubize

uwomurwayi yarakoze cyane imana imuhe umugisha

niringiyimana felecien yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

niukuri byari bikwiye gushima IMANA natwe twifatanije nawe

NDARUHUTSE INNOCENT yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

l’homme courageux!

boni yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka