Umugabo yareze ibitaro byamwinjije aho barimo babyariza umugore we

Umugabo wo muri Australia yareze Ibitaro bya ‘The Royal Women’s Hospital’ biherereye mu Mujyi wa Melbourne, kuko ngo byamwemereye ndetse byamushishikarije kwinjira mu cyumba bari barimo babyarizamo umugore we bamubaze, ibyo ngo bikaba byaramuteye ikibazo ku buzima bwe bwo mutwe.

Umugore we yabyaye abazwe
Umugore we yabyaye abazwe

Muri Mutarama 2018, nibwo umugore w’uwo mugabo witwa Anil Koppula yabyaye abazwe, ariko abyara umwana umeze neza. Uwo mugabo yemerewe kwinjira mu cyumba bari barimo kubyarizamo umugore we. Uko kuba yarabonye zimwe mu ngingo ze zo mu nda, n’amaraso yavaga mu gihe barimo babyaza uwo mugore we, ngo byamuteye ingaruka zirimo uburwayi buhungabanya ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Nyuma y’icyo gihe cyose cyari gishize uwo mugore we abyaye, ubu muri uyu mwaka wa 2023, nibwo yagiye kurega ibyo Bitaro umugore we yabyariyemo, asaba indishyi ya Miliyari imwe y’Amadolari ya Australia.

Koppula, wiburaniraga mu rukiko, yavuze ko ibyo Bitaro byatumye ananirwa gukomeza kwita ku rugo rwe nk’inshingano ze, ndetse ko uko guhungabana k’ubuzima bwe bwo mu mutwe byagize ingaruka ku rushako rwe.

Koppula yavuze ko yashishikarijwe ndetse yemererwa n’ibyo Bitaro gukurikirana igikorwa cyo kubyaza umugore we. Muri uko kubikurikira ngo abona zimwe mu ngingo ze zo mu nda, ndetse n’amaraso y’umugore we.

Mu nyandiko yashyikirije urukiko atanga ikirego, Koppula yagize ati “Ibitaro byatumye ananirwa gukomeza kwita ku nshingano mu rugo rwe, none akaba asaba ko yahabwa impozamarira”.

Ibitaro bya ‘The Royal Women’s Hospital’ byireguye bivuga ko nta kibazo bifitanye na Koppula, byemeza ko akenshi abagore basaba ko abagabo babo cyangwa se bamwe mu bagize imiryango yabo baza mu cyumba babyariramo babazwe, kugira ngo biyumve ko bafite umuntu ubari hafi.

Anil Koppula yakorewe isuzuma n’abaganga, kugira ngo bapime urwego ubuzima bwe bwo mutwe bwahunganyeho, bitewe no kuba yararebye uko babyaza umugore we bamubaze, nyuma bemeza ko nta kibazo yagize mu mitekerereze ye.

Koppula yavuze ko atishimiye ibyo raporo ya muganga yagaragaje, ariko ntiyanasabye ko yasubirwamo. Ibitaro byo byahise bisaba ko ikirego cyasibwa, urukiko rurabyemera ruragisiba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka