Ubuhinde: Hahimbwe isutiye irwanya gufatwa ku ngufu

Abanyeshuri batatu bo mu gihugu cy’Ubuhinde (abakobwa babiri n’umuhungu) baherutse gukora isutiye (soutien-gorge) ikoze ku buryo irekura amashanyarazi ya kilovolute 3800 igihe nyir’ukuyambara agiye guhohoterwa.

Manisha Mohan, umwe mu banyeshurikazi bahimbye uyu mwambaro, yatangarije Times of India ko n’ubwo urekura amashanyarazi angana gutya ashobora kwigizayo nyir’ugushaka kugira nabi, nta kintu ashobora gutwara nyir’ukuwambara.

Na none kandi, uyu mwambaro ukoze ku buryo uzajya umenyesha Polisi ndetse n’ababyeyi b’ugiye guhohoterwa ko ari mu byago.

Iyi sutiye itabariza uyambaye iyo agiye gufatwa ku ngufu.
Iyi sutiye itabariza uyambaye iyo agiye gufatwa ku ngufu.

Biteganyijwe ko amasutiye akoze gutya azagurishwa muri uku kwezi kwa Mata, ndetse abayahimbye batangiye imirimo yo gutuma arushaho gukora umurimo yagenewe neza, bakora ku buryo azajya abasha no kwifashishwa n’umuntu uri mu mazi, ndetse banagabanya ingano yayo.

Iyi sutiye ije gufasha mu gikorwa cyo kurwanya ifatwa ku ngufu, ije yunganira isaha yahimbwe mu Buhinde, imenyesha Polisi ahari umuntu ufite ikibazo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

abahinde bakoze igikorwa kiza nkatwa nkabanyafurika turabashimiye

barigira inosa yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

sha abahinde ndabemeye pee rwose ahubwo mudushakire iyo kariso vuba ha

BJ yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

batabare bakore n’ikariso y’icyuma
nayo byajyana

munyamahoro yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

Iyo irandangije rwose

Arey yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Sha iyo ni innovation nziza. Ariko bazakore ikariso iteye ityo nibwo byagira ingaruka nziza kuko hari abantu batambara amasutiye, harimo n’abagifite imyaka mike kandibitabuza ababahohotera kubikora.

Haba yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Iyi sutiye jyewe ndayishyigikiye ahubwo ni ukuraba uburyo bakora izajya yambarwa n’abagabo nabo ikaba yabatabara kuko iriya umugabo ntiyayambara ngo imufate kubara igituza cye kitameze nk’icy’abakobwa.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka