Ubuhinde: Habonetse umugabo wambara ishati ya Zahabu

Umugabo witwa Datta Phuge wo mu Buhinde yaguze ishati ikoze muri zahabu ipima ibiro bitatu n’amagarama 300, ikamutwara amadorari y’amerika ibihumbi 250 angana n’amanyarwanda asaga miliyoni 160.

Uyu mugabo wahawe akabyiniriro ka “Gold man” imirimbo ye yose ikoze muri zahabu yaba iyo yambara mu ijosi, ku maboko ndetse no ku ntoki.

Kwambara uyu mwenda ngo bigaragara nko gusesagura, gusa kuri Phuge we ngo abifata nk’ibintu by’agaciro nk’uko inkuru igaragara ku rubuga rwa internet rwa BBC ibivuga.

Ati: "abantu bamwe na bamwe bambaza impamvu nambara zahabu nyinshi ariko byari indoto zanjye. Abantu bifuza ibintu bitandukanye. Bamwe bifuza kugira imodoka za Audi cyangwa Mercedes, kugira imodoka nini. Njye nahisemo zahabu".

Iyi shati ikoze muri zahabu ipima ibiro 3.3.
Iyi shati ikoze muri zahabu ipima ibiro 3.3.

Kuba uyu mugabo atangaza ko yahisemo zahabu ariko ntibivuga ko izo modoka atazifite kuko afite eshanu.

Bitewe n’imiterere y’iyi shati ariko, ngo yambarwa mu gihe kidasanzwe nko mu birori n’ikindi gihe bibaye ngombwa, ariko mu rwego rwo gucunga umutekano wayo ngo uyu mugabo aba afite umurinzi inyuma ye.

Abakoze iyi shati ya zahabu ngo bahuye n’imbogamizi zo kuba badashobora kuyikora ku buryo yakwambarwa nk’imyenda isanzwe, ngo kuko n’ubundi bagira igitekerezo cyo kuyikora ntibari bagamije ko izambarwa.

Iyi shati ya zahabu iraremereye kuyambara. Ntishobora kumeswa niyo mpamvu nyirayo agomba kuyirinda kwandura, akirinda no gututubikana.

Imitako yose yambara ni zahabu nsa.
Imitako yose yambara ni zahabu nsa.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Phuge atangaza ko kuyambara bituma yumva ameze neza. Kubwe, ngo iki ni ikimenyetso cya nyuma cy’uko yaba yarageze kucyo yifuje akiri muto.

"Igihe nari ndi mu ishuri, abantu bavugaga ko uturuka mu muryango ukize ari uko ufite zahabu. Kuva ku myaka 20 natangiye kwambara zahabu ariko nkeya nk’amagarama 10 cyangwa 15,” Phuge.

Uyu mugabo ariko ngo ntaturuka mu muryango ukize. Yabanje gusa nk’ukina urusimbi (speculator) nyuma aza kujya aguriza abantu amafaranga mu mujyi wa Pimpri Chinchwad.

Buri mezi atandatu cyangwa umunani, uko yungutse, Phuge agura ikintu kimwe gikoze muri zahabu. Ku rutonde rw’ibyo azagura ubutaha hazaho terefoni igendanwa ikoze muri zahabu, byanashoboka akagura inkweto za zahabu.

Ishati ya zahabu yakozwe mu minsi 15.
Ishati ya zahabu yakozwe mu minsi 15.

Muri toni ibihumbi 18 za zahabu ziri ku butaka bw’ubuhinde, bibiri bya gatatu byazo ngo bibarizwa mu cyaro. Muri miliyoni z’abahinde batagira konti, ngo zahabu yabaye nk’uburyo bwo kuzigama.

Phuge nawe yemera ko zahabu ari uburyo bwo gushora imari kuko atangaza ko aramutse akeneye amafaranga yagurisha iyi shati ye maze akayabona.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umwibone weeeeeeeeeeeeeee

eric tough yanditse ku itariki ya: 12-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka