Ubudage: Yasinziriye kuri mudasobwa yohereza amamiliyoni y’amayero

Umukozi wo muri banki yo mu Budage yasinziriye atsikamiye umubare kabiri, maze aho yagombaga kohereza amayero 62,40 ahohereza 222.222.222,22.

Ibi byatumye mugenzi we ushinzwe kugenzura uko amafaranga yoherezwa mu makonti ava ku yandi (virement bancaire) na we yirukanwa, azira kuba atabonye iryo kosa, ariko urukiko rwo muri iki gihugu rwagaragaje ko arengana, maze rusaba ko asubizwa ku kazi ke.

Iyi nkuru dusanga kuri lepoint.fr inavuga ko nyir’ukuregera kwirukanwa ku bw’amaherere ufite imyaka 48, iyi banki yari yamwirukanye mu mwaka wa 1986 ubwo yari ashinzwe kugenzura uko amafaranga ashyirwa ku makonti ava ku yandi.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ntaho imyaku itaba nabandi bose bajye baba menge mukazi akarikokose

ntezanas yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ubwo se bagiye bakora bakaruka cyangwa baba baraye mumahoteri

ALIAS yanditse ku itariki ya: 16-06-2013  →  Musubize

NIYIHANGANE MWIRINDE GUKORA MUNANIWE.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka