Ubudage: Umugabo yibarutse umwana w’umuhungu

Umugabo washatse guhindura igitsina cye yabyaye umwana w’umuhungu mu gace gakennye kitwa Neukoellin mu gihugu cy’Ubudage mu mugi wa Berlin.

Uyu mugabo yabifashijwemo n’umubyaza wo mu gace k’iwabo nyuma yo kwanga kujya kubyarira ku bitaro kandi ari itegeko mu Budage. Icyo yangaga cyanatumye atsimbarara akabyarira mu rugo ni uko yazabarwa mu mibare y’ibitaro nk’umugore wahabyariye.

Mbere y’uko uyu mugabo w’umugore abagwa, yakorewe ikizamini, agaragaza ibimenyetso by’imyanya myibarukiro y’abagore gusa ntiyashatse kuvuga uwamuhaye intanga; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Notremonde.net.

Umwana w’umuhungu uyu mubago yabyaye tariki 18/03/2013 ntagira nyina ahubwo afite se ari nawe wamubyaye. Uyu mugabo ngo ntiyashatse kwitwa umugore, ahubwo yahisemo ko yitwa umugabo ariko wabyaye umwana. Iki kifuzo cye ngo cyarubahirijwe.

Uyu mugabo wabyaye kandi yari yanategetse ko igitsina cy’umwana yabyaye kitatangazwa,ariko nta mpamvu n’imwe avuga yabimuteye. Icyo cyifuzo ariko cyatewe utwatsi n’abayobozi bituma batangaza ko umwana ari umuhungu.

Amakuru amwe avuga ko ubuyobozi bw’Ubudage bushaka kureberera uwo mwana bukeka ko yazagira ikibazo cyo mu mibereho n’icyo mu mutwe bitewe n’uburyo yavutsemo.

Ibinyamakuru byo mu Budage byatangajwe n’uyu mugabo wabyaye, bituma ku nkuru byagiye byandika usanga byinshi byarashyizeho umutwe ugira uti “Ventre de bébé au lieu d’un ventre de bière! » bishatse kuvuga ngo “ Inda y’umwana yakagombye kuba inda ya byeri”.

Falko Liecke uhagarariye abakomeye ku bya gakondo (conservateur) mu gace uwo mugabo yabyariyemo,y avuze ko ibi byabaye ari ikintu atigeze abona habe no kumva kuva yabaho.

Mu mwaka w’2011, urukiko rukuru rwo mu Budage rwavuze ko nta muntu ugomba gukuraho imyanya myibarukiro ye ashaka ko yafatwa nk’ufite ibitsina byombi mu mategeko agenga sosiyete. Iyi akaba ariyo mpamvu uyu mugabo wabyaye yari yagaragayeho imyanya myibarukiro y’abagore yakomeje kwitwa umugabo.

Dr Tobias Pottek wo mu bitaro bya Asklepios mu burengerazuba bwa Hambourg mu Budage, yavuzeko nubwo umugore yashaka kubaho afite imyitwarire nk’iy’abagabo, bigatuma afata imisemburo ituma amera ubwanwa, igihe cyose nyababyeyi n’udusabo tw’intanga ngore tugihari bibyamubuza na rimwe gutwita.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabashimira
Nkifukomwdushakira
Urwenyarushya
Murakoze.

Iyimumpa Olivier yanditse ku itariki ya: 26-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka