Suede: Abagabo bagiye kujya banyara bicaye nk’abagore
Mu gihugu cya Suede, mu Ntara ya Sodermanland batangiye kwiga ku mushinga w’itegeko ritegeka abahungu n’abagabo kwihagarika bicaye kimwe nk’abantu b’igitsina gore mu rwego rwo kurwanya ivangura rishingiye ku gitsina.
Gutegeka abagabo kunyara bicaye aho guhagara nk’uko Imana yabaremye byatewe n’uko abagore badashobora kubikora. Ngo abadepite bashyizeho uwo mushinga bagamije guhuza imyitwarire y’igitsina gabo n’igitsina gore kugira ngo barandure burundu ivangura rishingiye ku gitsina.
Hamwe na hamwe, abana b’abahungu batangiye kubatoza kunyara gikobwa (bicaye) nka banyina, bashiki babo n’inshuti zabo kugira ngo babikurane.
Abantu batandukanye banenga ubwo buryo bwo kurwanya ivangura rishingiye ku gitsina kuko atari bwo kandi bufite ingaruka ku gitsina gabo cyo guhakana icyo bari cyo.
Abaganga batangiye gutiza umurindi iyo nkundura yo kwihagarika gikobwa bataka ibyiza byabyo ku bagabo. Ngo bibarinda kurwara indwara ya Prostate, bikanarinda igitsina cyabo bityo bakavamo abagabo babereye ingo zabo kuko basohoza inshingano zabo neza mu buriri.
Ibi bigomba kujyana no gukuraho ahantu ho kwihagarika (urinoirs) bakabubakira ubwiherero rusange. Hateganwa gushyiraho ibyuma bifata amashusho (cameras) n’amande ku mugabo cyangwa umuhungu uzanyara kigabo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Aka noneho ni agahomamunwa.None se ibyo gukora barabibuze aho gutekereza ibidafitiye umumaro abanyagihugu?
ntekereza ko ntabwo ari ikibazo ya goverinoma yo gufata uburenganzira ryo kubwira abagabo kunyara bicaye.rwose n’ibintu bitagire ubwenge kuko n’ibintu imiryango bagomba kwumvikanaga.
ntibagashakire ubwinshi mumazi. uwosiwo muti wicyo kibazo.umuntu agombakubaho uko Imana yamuremye kandi akabyishimira bikamunyura.ikindi kandi uburenganzira bwumuntu bugarukira aho ubwamugenziwe butangirira rero nibareke iryo hohoterwa bashaka gukorera igitsina gabo. nimba harumugore wifuza kwihagarika ahagaze nkumugabo ajye abikora nuburenganzirabwe, ariko bareke guhotera abagabo babaziza uko imana yabaremye, nimba barabuze indimishinga yitegeko bakora bazicyare.
ukoze hasi inyibutsa ibuye. Byaraciye mani kuko basigaye bambara amakariso n’amapantalo kunyara uhagaze ntibyakwemera.
Niba bashaka uburinganire se basabye abagore bakajya banyara bahagaze ko hari benshi n’ubundi babigenza batyo iyo mu cyaro ?