Rutsiro: Umusaza w’imyaka 88 n’umukecuru w’imyaka 79 basezeranye imbere y’Imana

Mugeri Theodore w’imyaka 88 y’amavuko na Mukangwije Emilienne ufite imyaka 79 bafashe umwanzuro wo gusezerana imbere y’Imana muri kiliziya Gatulika, Paruwasi ya Congo Nil mu karere ka Rutsiro tariki 06/04/2013, kubera ko ngo imibanire yabo Imana itigeze iyemera, bigatuma imbere yayo bafatwaga nk’abasambanyi.

Mugeri n’umugore we ntabwo bigeze bajya gusezerana mu buyobozi bwa Leta kubera ko kera ngo Mugeri yagiye ku mutware witwa Seramembe amushyiriye inzoga y’ikigage mu kabindi, amubwira ko yasabye none ashaka gushyingirwa hanyuma uwo mutware amuha uburenganzira bwo kujya mu miryango bakamushyingira. Ibyo kwandika abashyingiranywe ngo ntabwo byabagaho.

Bashyingiwe mu kwezi kwa cumi 1950, icyo gihe Mukangwije yari afite imyaka 16 mu gihe umugabo we yari afite 25. Ubu noneho ngo hari hakenewe ko basezerana muri kiliziya imbere y’Imana bakabana mu buryo bwa gikirisitu kugira ngo hatazagira usiga mugenzi we akajya kwibanira n’undi mugore cyangwa umugabo.

Mugeri afite abagore bane, akaba yahisemo umukuru muri bo basezerana imbere y’Imana, dore ko ari na we bashyingiranywe nyuma yo guhabwa uburenganzira n’umutware wari uriho icyo gihe.

Mugeri ati: “Uyu munsi ntusanzwe mu buzima bwacu kuko twasezeranye imbere y’Imana, twemera ko tutazahemukirana”.

Inshuti n'imiryango bishimiye urugo rushya rw'uyu musaza n'umukecuru.
Inshuti n’imiryango bishimiye urugo rushya rw’uyu musaza n’umukecuru.

Nubwo bari bamaze igihe kirekire babanye neza, umukambwe Mugeri avuga ko gusezerana imbere y’Imana na byo byari bikenewe kuko ngo igihe cyose umugabo abana n’umugore batarasezeranye imbere y’Imana ngo baba ari abapagani, kubana kwabo bikitwa ko ari ubusambanyi.

Ati: “Kubana kwanyu iyo mutabyeretse Imana ngo ibyemere muba musa n’abasambanyi”.

Kuba Mugeri yasezeranye n’umugore we imbere y’Imana ngo biramuha icyizere cy’uko bagiye kurushaho kubana neza kuko babyemeye imbere y’Imana, imbere ya Padiri n’abandi bakirisitu bose bari bahari.

Mukangwije na we avuga ko kuba umugabo we ari we yahisemo ngo basezerane imbere y’Imana byatewe n’uko yagiye amuharika abandi benshi bagera kuri 40 ariko akabyihanganira agakomeza gufata umugabo we neza. Mugeri yabyaye abana 14 kuri abo bagore bane, akaba amaze kugira abuzukuru 18.

Mukangwije wasezeranye na Mugeri babyaranye abana batandatu, icyakora babiri muri bo bitabye Imana. Umukobwa wabo muto arubatse akaba afite imyaka 31 y’amavuko.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hahahaha ni byiza pe !

jjj yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

None se abagore 3basigaye arabaretse cg azajya anomeza asambane nabo?
Ibyo se byo guhabwa uruhusa n’umutware reta y’ubumwe irabyemera cg umusaza natabaruka bose bazitwa ....

Umwana yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

Félicitations Imana ibahe umugisha n amashami bashibutse yoseeee

Olivia yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka