Rutsiro : Umunyeshuri yatahuweho kwituma mu cyumba abahungu bararamo ahita atoroka ikigo

Jean Bosco Hagenimana wigaga mu mwaka wa mbere mu ishuri ryisumbuye ES Murunda ryitiriwe mutagatifu Yohani ntabwo yigeze aboneka mu kigo nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo kwituma mu cyumba abahungu bararamo dortoir.

Hagenimana yaburiwe irengero nyuma yo gutahurwa ko ari we witumye ku mufuniko w’indobo, maze akawusunikira mu nsi y’igitanda cya bagenzi be mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 10/03/2013.

Kugira ngo amenyekane, ubuyobozi bw’abanyeshuri bufatanyije n’ubw’ikigo bakoze iperereza babaza abanyeshuri bose bo mu mwaka wa mbere n’abo mu mwaka wa kane barara muri iryo cumbi, hanyuma biba ari we bigwaho, dore ko na nyiri ubwite yabyiyemereye ndetse agahita afata icyemezo cyo gutoroka ikigo. Icyakora igikapu cye na matela byo ntiyabashije kubijyana bikaba byarasigaye mu kigo.

Hagenimana yahise abura mu kigo nyuma yo gutahurwaho kwituma mu icumbi abahungu bararamo.
Hagenimana yahise abura mu kigo nyuma yo gutahurwaho kwituma mu icumbi abahungu bararamo.

Ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko Hagenimana yari asanzwe agaragaraho n’indi myitwarire itari myiza kuko yari aherutse kwiba bagenzi be amafaranga 7600, ishuka n’isabune yo kumesa. Icyo gihe ngo yanditse urupapuro yemera ko yibye bagenzi be ndetse asaba n’imbabazi.

Ntawitonda Jean Marie Vianney ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri n’iy’abarezi (préfet de discipline) muri iryo shuri yabwiye Kigali Today ko uwo munyeshuri asanzwe yarananiranye ku buryo ajya mu ishuri kubera igitsure ashyirwaho n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’ababyeyi be ubundi we agaragara nk’udashaka kwiga.

Ubuyobozi bw’ikigo ku cyumweru bwiriwe butegereje ko agaruka ngo bamubaze impamvu imutera iyo myitwarire ndetse n’icyo yifuza ariko ntibamuca iryera. Hari hashize iminsi mike abanyeshuri bashya bo ku ishuri ryisumbuye rya Murunda bagaragaweho n’ingeso yo kwituma ndetse no kwihagarika aho barara.

Mu ijoro ryo kuwa kane w’icyumweru gishize na bwo bari baraye bitumye ku muryango w’icyumba bararamo, ndetse muri iyo minsi na bwo bakaba bari baherutse no kwihagarika mu ndobo.
Mbere yaho na bwo hari abandi banyeshuri baje kwiga kuri icyo kigo baturutse ahandi, abo bita aba reclassés bari bafashwe bitumye mu ndobo no mu idirishya.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

nsubize mukenga uri amafuti kuki wiyemera none se wowe niba uyipinze ninde ukubwiye ngo ubivuge waretse kuyisoma ikigoryi gusa

toni yanditse ku itariki ya: 31-03-2013  →  Musubize

Ndagirango turebere hamwe impamvu itera abana kwituma aho barara , ikibazo ndabona kiri ku buyobozi .none se niba n’imfungwa zitakituma muri mukecuru kubera iki abana bacu aribo bakwituma muri mukecuru ?

yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

Ndagirango turebere hamwe impamvu itera abana kwituma aho barara , ikibazo ndabona kiri ku buyobozi .none se niba n’imfungwa zitakituma muri mukecuru kubera iki abana bacu aribo bakwituma muri mukecuru ?

Jado yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

Ndagirango turebere hamwe impamvu itera abana kwituma aho barara , ikibazo ndabona kiri ku buyobozi .none se niba n’imfungwa zitakituma muri mukecuru kubera iki abana bacu aribo bakwituma muri mukecuru ?

Jado yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

Jye maze gusoma iyi nkuru nsanze ari nziza kuko iratuma abayobozi b’ibigo barushaho gukurikirana imyitwarire n’isuku by’abanyeshuri ku bigo byabo.

Ikindi kandi wasobanura ko umunyeshuri abura mu kigo ate kandi hari abashinzwe kumuba hafi? Ubwo se wabwira iki umubyeyi wamukoherereje?

Makenga yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Ariko se nibarize ikibazo ubu iyi nkuru niyo ducyeneye kubwira isi ra? Ko abana biga Secondary bannya aho barara? Mwabuze inkuru zitwongerera ubwenge zidufungura n’amaso.....! Twiheshe agaciro plz!
Iyi nkuru ndayipinze mpinze nuwayishyizeho!"

ubujiji.com yanditse ku itariki ya: 13-03-2013  →  Musubize

Nyuma yo gusoma iyi nkuru nsanze bisaba ubushakashatsi ku gitera abana kwituma muburyamo bwabo.
Ibyo bagenzura ni ibi bikurikira:
1. Umwiherero(Toilet) buri muntera ingana ite uvuye aho abana barara
2. Ikigo kirindiwe umutekano kuburyo abana batagira ubwoba bwo gusohoka.
3. Ntakindi kibazo cyaba kibyihishe inyuma gituma abana kugira ngo bakigaragaze bakoresha kwiuma aho barara.

Umukangurambaga w’urubyiruko yanditse ku itariki ya: 11-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka