Ruhango: Umupadiri arahakana umwana ashinjwa ko yabyaranye n’umunyeshuri yafashaga

Ruhango: Umupadiri arahakana umwana ashinjwa ko yabyaranye n’umunyeshuri yafashaga.

N’ubwo uyu mu padiri ahakana yivuye inyuma ko atariwe wabyaranye n’uyu munyeshuri, Mujawamariya we yemeza ko uyu mupadiri yamusabye ko baryamana nyuma yo kumuha amafaranga ibihumbi 15 byo gukodesha inzu yo kubamo igihe yajyaga kwimenyereza imyuga (stage) muri hotel Pacis ikorera mu mujyi wa Ruhango.

Mujawamariya avuga ko yasamye ku itariki ya 12/11/2011 akabyara tariki ya 17/08/2012, akemeza kandi ko ngo yagiye kwaka inkunga kuri paruwasi imufasha mu bikorwa bya stage, maze padiri amuha ibihumbi 15 ariko amusaba ko baryamana.

Uyu Mujawamariya aganira na Kigali Today yagize ati: “Naragiye ngeze iwe, ampa ibihumbi 15 arangije arambwira ngo ‘rero urabona ko nanjye ntaviramo aho’, ubwo dusa nk’abagigirana ariko anyizeza ibintu byinshi azamfashamo nanjye ndamwemerera.”

Padiri akimara kuryamana n’uyu munyeshuri, ngo yamusabye kuzamubikira ibanga. Uyu munyeshuri wigaga ku kigo cya VTC Karambi, ngo yagiye gutangira stage afite inda. Nyuma umwana amaze kuvuka, padiri yamusabye kumugirira ibanga amubwira ko umwana azamwandikisha k’uwitwa Nsenga Jean Pierre ariko padiri akaba ariwe uzakomeza kumufasha.

Umwana amaze kugera mu gihe cy’amezi 4, uyu mupadiri yatangiye kwirengagiza nyina w’umwana ndetse ananga kugira ikintu nta kimwe abafasha. Mujawamariya ngo yaje kumenera iwabo ibanga ry’uwamuteye inda ndetse anafata umwana aragenda amuta kuri paruwasi, ariko padiri ahita amumukurikiza amusaba gusubirana umwana noneho yongera no kwemera ku mufasha.

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma y’aho padiri yaje kumuha amafaranga ibihumbi 50 ngo ajye gucuruza mu isoko rya Buhanda kugira ngo azajye abona ibitunga umwana we. Undi ngo amafaranga yarayanze avuga ko we icyo akeneye ari ubufasha padiri agomba kumuha agafasha umwana we cyangwa se akamushakira ikindi yakora ariko atamwohereje mu isoko.

Mukanyarwaya Langwida ubana na Mujawamariya akaba anamubereye umubyeyi muri batisimu, avuga ko atigeze amenya uwateye uyu mwana inda. Ngo yabimenye nyuma y’aho Mujawamariya agiye agata umwana kuri paruwasi. Akomeza avuga ko kuva uyu mwana yabyara ariwe wikoreye ibibazo bye byose ngo uretse ibihumbi 2 padiri yamuhaye ngo ajye kuvuza umwana ndetse n’amafaranga yo kumwishyurira ubwisungane mu kwivuza mituweli. Abaturanyi ba Mukanyarwaya, bemeza ko ngo uyu mwana wabyawe na Mujawamariya ari uw’uyu mupadiri ngo kuko basa ahantu hose, bagira bati: “Rwose ni se musa musa kuko ni photocopie neza neza.”

Uyu mupadiri ariko ibi byose abihakana yivuye inyuama, akavuga ko ibyo yakoze byose yabikoze nko gufasha uyu mwana wari impfubyi, akaba atangiye kumukorera ibyo we yita nk’ubutekamutwe, akavuga ko bibabaje kubona umuntu agira ineza nyuma akiturwa inabi.
Imbere y’umunyamakuru n’igitengo cyinshi tariki ya 12/03/2013, yagize ati “Rwose nkimara kumva ibi bintu ntahise nibaza nti ‘Ese umuntu arekere aho ibikorwa byo gufasha koko?’”

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Mujawamariya yari arwaje umwana we mu bitaro bya Gitwe aho avuga ko atazi uko azahava kubera umwenda abereyemo ibitaro kuko se w’umwana yanga ku mufasha kandi umukecuru babana nawe akaba nta mikoro afite. Uretse kuba ikibazo cya Mujawamariya kizwi na polisi station ya Kabagali, nta rundi rwego rukizi kuko ntaho yakigejeje kubera ibanga ngo yakomeje kugirira uyu mu padiri.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Mwitondere abakobwa n’abagore bavuga ngo batewe inda na baNyanaka,,,kenshi abo basakuza baba barazitewe n’abandi nuko bagashaka gutsindira uwo babonyeho cash cg se utazabasha gutera ibibazo....burya se mu RUNANA mukeka ko NIZEYIMANA ...NGARAMBE ...NA ALINE ari imikino ni ukuri kwambaye ubusa...n’uyu mupadiri wasanga baramubonyemo nizeyimana naho Ngarambe yigaramiye...n’aho bapima za ADN ngo bigeze bapima abantu barenze 5 bose bagasanga umukobwa arababeshyera...yego bararyamanye ariko inda atari iyabo...abakobwa iyo basamye icyo bakora ni iki ni ugucunga uwo babona wabemera cg wabafasha kurera umwana...ubwo akaza yifusha ubusa yahura rero na Rwogamabondo yavuye mu ndiri erega ubwo hagatngira ninde uri hasi ni nde uri hejuru...bigasaozwa babyumvise kimwe...nyamara nyamukobwa yisetsa ngo azancikira he ko yayishyizemo...

Gahire yanditse ku itariki ya: 24-03-2013  →  Musubize

Ariko se ubundi kuva ku itariki 12/11/2011 avuga ko yasamyeho kugera 17/08/2012 avuga ko yabyariyeho murumva harimo amezi angahe? Amezi 10, umwana uvukira amezi 10 abaho se, niba atari ugutera urubwa padiri, ahaaaaa, nzaba mbarirwa!

NIKOBAMERA yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

Kubeshyera uwihaye Imana byorohera buri wese ubishatse cyane ko hari ababibonyemo business.Reka nsabe abajya bigisha gufata ururimi,barusheho gusabira iyi mbaga batibagiwe n’ababa bararerewe ku gicumbi cy’umuco wabo kuko ubugwaneza batozwa nibwo mvano y’ibibabaho.Gusabira umuntu ngo yirukanwe biturutse k’ubyo wumvise ni ukumucira urubanza.N’uyu twimucira urubanza,ahubwo nitumenye intege nke ko twese muntu zadushyikira,turusheho gusabirana

MUSENGIMANA CHARLES yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Ese ntibyari kuba byiza uwo mubyeyi yifaije ibimenyetso bifatika bigahabwa urukiko rukemeza ise wumwana?Byaba byiza hakozwe na ADN kuko byakuraho urujijo.Murakoze.

Andre BIMENYIMANA yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Ese ntibyari kubaba byiza uwo mubyeyi yifashishije ibimenyetso bifatika bigahabwa urukiko rukemeza jse wumwana?Byaba byiza hakozwe na ADN kuko byakuraho urujijo.Murakoze.

Andre BIMENYIMANA yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Oya njye ntabwo nshyigikiye ko izina ry’uyu mupadiri ritangazwa! ubundi iyo umuntu atarahamwa n’icyaha aba ari umwere nkanswe uyu we nta nuwigeze amurega mu rukiko! Nonese ubwo nibavuga izina rye murumva atari kumuteza abantu kandi nta gihamya ko ibyo umukobwa avuga ari ukuri? Gusa nubwo ntawahamya ko ibyo umukobwa avuga atri ukuri nta nuwahamya ko aibyo avuga atari ukuri ahubwo kereka niba afite ubushobozi akajya gupimisha ADN naho ubundi...

Damas yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

none se arashyikirizwa inzego z’ubutabera aregwa iki? gufata ku ngufu, kudafasha umwana se ? umukobwa ntiyagombye kubigira birebire kuko atari mineur kdi akaba atarafashwe ku ngufu, niba afite ibimenyetso agane inkiko, hemezwe se w’umwana anategekwe ibyo agomba kumugenera naho ibindi niba atari urubwa ni ubujiji nyamara kandi avuga ko yari arangije amashuri, yakwegera MAJ mu karere bakamuyobora naho polisi simbona icyo yafatira padiri.

karara yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Uyu mupadiri ararengana rwose kuko baba batangaje izina rye si non umu padiri wese ukorera muruhango twatangiye kumucyeka bose papa Francis I ahite abajyana i roma murwego rwo gusibanganya ibimenyetso no kurinda izina ry’abakozi b’Imana

kazehe yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Ariko abaswa baragwira .Ubwo Padri ntazi ko test za DNA zibaho?None se nibyerekana ko icyo kibondo ari cye !napfukame asabe imbabazi ,afashe umwana natwe abakristu dukomeze tujye kumwicuzaho ibyaha .
Cyakora ntawamenya wasanga umukobwa nawe amubeshyera .Tubitege amaso

rutogota yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Abari b’u Rwanda bazageza he kwizera ibirura?ubu se yamuhishiraga ibanga bari basanzwe bakundana cg babyumvikanyeho? uwo Mupadiri ni atabwe muri yombi na police yacu turayizeye imucondoze 4 na 5 ariko umwna avurwe kandi abeho neza.Niba aribyo? mbega padiri gito!!

KAYOBOTSI LEOPOLD yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Turabona ibyabaye atari byiza ku mpande zombi, turumva uburenganzira bw’umwana bwa kubahirizwa, yaba Padiri yaba undi akita ku mwana we haba ku mugaragaro cyangwa se mw’ibanga ariko uyu mwana akabona uburenganzira yemererwa n’amategeko.

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Aha, ibi birahanze gusa ikibabaje ni uko abakobwa bajya babeshyera abo batabyaranye. Mutekereze nka Nsenga Jean Pierre ukuntu yabirenganiyemo ngo yateye inda kandi atariwe. Izi cas zibaho kabisa, njye yambayeho umukobwa aranshukashuka ngo arankunda kandi atwite, ngo tutabikoze yagira ihungabana, dukoresha agakingirizo nyuma y’icyumweru ati wanteye inda. Ecographie yerekanye ko umwana amaze ibyumweru 18 hashize amezi atatu n’igice tubonanye. Nyuma abyara hashize amezi umunani tubonanye. Knadi nawe inda bavuga ko yayitewe n’umupadiri n’ubwo njye ntabizi neza. Ubwo se? Mujye mutekereza buri gihe mbere yo kuryamana n’abakobwa kuko akenshi baba badutega imitego kugira ngo tubavane mu magorwa baba bishyizemo ubundi bikomerezanye n’ababateye inda. Merci

Nezerwa yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka