Ngororero: Umugore yakubitiwe igisura mu rusengero azira amakosa y’umugabo we

Ku cyumweru tariki ya 03/03/2013, umugore turi bwite Kanakuze wo muri Kabaya yakubiswe ibisura n’undi mugore ubwo yari arimo gusenga mu rusengero rw’idini rya ADEPR ahitwa Gakararanga muri uwo murenge.

Nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’akagali ka Kabaya n’abaturage bahatuye kimwe n’abari muri urwo rusengero ibyo biba, ngo uyu mugore Kanakuze yakubiswe azira amagambo bo bita amazimwe yari amaze iminsi avugwa hagati y’umugabo wa Kanakuze wakubiswe n’undi mugore bavuga ko yaba ari inshoreke ye.

Uwitwa Murekatete ni murumuna w’umugore uvugwa ko acuditse n’umugabo wa Kanakuze. Yamaze kumenya ko umugabo wa Kanakuze yaba asambana na mukuru we, maze asaba Kanakuze kubuza umugabo we kubandarikira umuvandimwe, anamubwira ko natabishobora azamutegera mu nzira maze akamukubita.

Kera kabaye, Murekatete, ubundi ngo udasanzwe abarizwa muri iryo dini rya ADEPR, yafashe igisura agihisha mu mwenda maze nawe ajya mu rusengero yicara iruhande rwa Kanakuze maze bigeze igihe abasenga babikora bahumirije Murekatete afata igisura si ukukimukubita mu maso no ku maguru yivayo ubundi amaze kumutsibagura akizwa n’amaguru.

Uyu mugore wakubiswe ngo yarabyimbaganye umubiri wose, ndetse ajyanwa mu bitaro. Ubuyobozi bw’akagali ka Kabaya ibyo byabereyemo ariko bwabwiye Kigali Today ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/03/2013 Kanakuze yari yamaze kuva mu bitaro, naho Murekatete akaba yamaze koherezwa muri gereza ya Rubavu aho yakatiwe igifungo cy’amezi 2 n’impozamarira agomba guha Kanakuze.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka