Musanze: Guverineri yabasabiye kurambikwaho ibiganza

Twagirumukiza Innocent n’umugore we Nyiranizeyimana Jacqueline batuye mu mudugudu wa Nduruma muri Kigombye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze basabiwe kurambikwaho ibiganza, kugirango Imana ibafashe mu buzima bushya biyemeje bwo kugendera kure amakimbirane aterwa n’ubusinzi bw’umugore.

Ubwo bari mu Kagoroba k’ababyeyi kitabiriwe n’abayobozi batandukanye, Twagirumukiza Innocent yafashe umwanya maze arega umugore we ubusinzi bukabije butuma agera ubwo arara aho atazi ndetse akanakora ibidakorwa bikaba bibangamiye umugabo we, abana ndetse n’abaturanyi.

Yagize ati: “Ubu ndakomerewe rwose, duhora dushyamiranye mu rugo biturutse ku businzi bw’umugore wanjye. Ikibazo nakigejeje ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ariko bakiburiye umuti; cyakorwa ubwo kigeze ku bayobozi bakuru ndizera ko gikemuka.”

Afashe ijambo, Nyiranizeyimana Jacqueline yemeye ibyo aregwa byose, yivugira ko abiterwa n’inzoga, aboneraho gusaba imbabazi, yiyemeza ko aciye ukubiri na manyinya, kandi asaba ko abasenga bamusengera.
Ati: “N’ubu mundeba nyoye agakombe kamwe k’inzoga, ibyo nakora sinaba mbizi. Abasenga munsengere kuko aho bukera inzoga ziransenyera.”

Aba bayobozi ngo bazasura uyu muryango barebe ko amasengesho yakoze bahindutse urugo rubereye.
Aba bayobozi ngo bazasura uyu muryango barebe ko amasengesho yakoze bahindutse urugo rubereye.

Umwe mu baturanye n’uyu muryango witwa Ikimpa Christian, yavuze ko uyu mugore ashobora kuba afite imyuka mibi, bitewe n’uko ngo iyo yasinze agira imbaraga zidasanzwe, akarara aho atazi bityo asaba ko mu miti yafatirwa iki kibazo n’isengesho ritaburamo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasobanuriye uyu muryango ko nta terambere wageraho bagishyamiranye, abereka ko umuti ari ugufata icyemezo cyo gukumira ubusinzi, asaba umugore ko yakwisubiraho maze umugore yemerera imbere y’imbaga ko aciye ukubiri n’inzoga.

Guverineri Bosenibamwe yasabye ko umukozi w’Imana yarambika ibiganza kuri uyu muryango, akabasabira ko amahoro yahinda mu rugo rwabo, abemerera ko nyuma y’ibyumweru bitatu azabasura akareba ko ibyo biyemeje babishyize mu bikorwa.

Minisitiri Oda Gasinzigwa ushinzwe Uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Rwanda yemereye uyu muryango kuzawusura nyuma y’ukwezi nawe akirebera ko ibyo biyemeje bari kubishyira mu bikorwa kandi abwira abari aho bose ko nta terambere ryagerwaho umugabo n’umugore batabanye neza.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira cya abayobozi ba leta y’igihugu cyacu , kuko baritanga cyane mu gushakisha icyahesha umuturage amahoro, kikamuteza imbere. Rwose ni abakozi b’Imana bakorana na yo. Ariko burya bahanganye n’imbaraga y’inzoga. Niyo "umwanzi"(Satani)yifashisha agakenesha kandi akarimbura imiryango. Igihugu kiba kigushije ishyano iyo utubari tw’inzoga tungana n’amazu y’abaturage.
Leta nikomeze gushyira imbaraga mu kurwanya kunywa amayoga, nk’uko iri mu kuzishyira mu kurwanya ubukene,akarengane,ruswa,ubujiji........Imana komeze Abayobozi bacu,kandi ikomeze kubongera ubwenge.

avertisseur yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Abayobozi bitabaza Imana ngo bakemure ibibazo by’abaturage bakwiye gushyigikirwa kuko bari mu nzira nziza kandi Imarimo yabo irimo umusaruro uberanye nibyo rubanda nyamwinshi bifuza. Guverineri Bosenibamwe Imana ikube hafi , ikongerere iminsi yo kubaho kandi iguhe imigisha yose izaguha imbaraga zo kuyobora neza.

umusomyi yanditse ku itariki ya: 11-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka