Muhanga: Haravugwa umugore wanduye SIDA ariko abagabo bagakomeza kumwirukaho

Mu gihe mu bihe byashize iyo abantu bamenyaga ko umuntu yanduye agakoko gatera SIDA wasangaga benshi batangira kumucikaho bagasa n’abamushyira mu kato, mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga haravugwa umugore wanduye agakoko gatera SIDA ariko abagabo bagakomeza kumwirukaho bashaka kumusambanya.

Uyu mugore mu busanzwe w’umupfakazi akunze gutanga ubuhamya bwe bw’uko yanduye agakoko gatera SIDA ndetse anagira inama abatarayandura, avuga ko benshi mu bagabo bakunze kumusanga iwe bamusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Uyu mubyeyi avuga ko abagabo benshi baza kumusaba kuryamana nabo bose baba bazi neza ko yanduye kuko ngo uwe abibibwirira kugirango bareke guhubuka ariko abagabo bakamubwira ko ntacyo bibabwiye.

Kenshi ngo bamusaba ko baryamana bamusanga iwe mu gihe cy’ijoro bavuye mu kabari kunywa inzoga ariko bitavuze ko baza babuze ubwenge kuko ngo ibyo bakora baba babizi neza. Abandi ngo bakunze kumusaba kuryamana nawe ngo ni abo baba basangiye mu kabari agacupa k’inzoga kuko nubwo arwaye ngo asomaho.

Uyu mugore kandi avuga ko icyo amaze kubona ni uko abagabo bamwaka ubu bufasha ari abagabo bubatse ingo, bafite abagore baba basize mu ngo.

Iki kibazo cye yaje kukigeza ku buyobozi kugirango babe bagira inama aba bagabo ndetse anatanga amazina yabo. Ababashije kuvugana n’ubuyobozi bagiye no gupimishwa kwa muganga basanga ari bazima.

Uyu mugore nubwo yirukwaho n’abagabo benshi, avuga ko adakora umwuga w’uburaya.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka