Mu Buhinde hari abakobwa batozwa uburaya kuva bakivuka

Mu bice bimwe by’icyaro mu gihugu cy’Ubuhinde, abakobwa batozwa uburaya bakiri bato mu rwego rwo kubategurira kuzabigira umwuga, kugira ngo babashe gutunga imiryango ya bo.

Ubuhamya umukobwa witwa Suchitra ubu afite imyaka 20 yahaye ikinyamakuru cyandikirwa ku rubuga rwa interineti www.thestar.com bugaragaza neza uburyo bamwe mu bakobwa bo mu Buhinde bagiye batozwa uburaya kuva bakiri ibitambambuga.

Kimwe n’abandi bakobwa batari bake bo muri icyo gihugu, Suchitra ngo yigishijwe uburaya na nyina kandi akiri muto cyane. Mbere y’uko agera mu gihe cy’ubwangavu, Suchitra ngo yari yaramaze gutozwa uburyo butandukanye bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina no gushimisha umukiriya, igihe baba baryamanye.

Avuga ko ku myaka 14 gusa yabonye umugabo atari yarigeze abona aza gutegekwa na nyina kujyana na we, aho yahise ajyanwa mu kazi ko gushimisha abagabo.

Yagize ati “Kuva kera nari nzi ko ubuzima bwanjye bwagombaga kugenda gutya. Sinshobora kwibagirwa ibyo nakoze, ariko ni yo mahitamo yonyine nari mfite kugira ngo umuryango wanjye ubeho”.

Gushaka kwigwizaho ubukungu kuri bamwe mu batuye mu Buhinde ngo ni kimwe mu byakomeje guteza imbere ubucuruzi bw’abakobwa bashorwa mu buraya.

Umubare w’abana bashorwa mu buraya ngo ukomeza kwiyongera, by’umwihariko abakobwa bakunze gushorwa mu buraya bakaba biganje mu kigero cy’imyaka kuva ku icyenda kugeza kuri 12, nk’uko bivugwa na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ikorera mu mujyi wa Delhi mu Buhinde.

Mu gace ka Bharatpur, aho kimwe cya kabiri cy’abagore bahatuye batabashije kwiga, ngo kari mu duce dutanga abana benshi b’abakobwa batozwa uburaya bakiri bato.

Ubuhinde kugeza ubu ngo bufite miriyoni zigera kuri eshatu z’abakora uburaya, muri abo abagera kuri miriyoni 1,2 bakaba bari munsi y’imyaka 18 nk’uko imibare ya guverinoma ibigaragaza.

Suchitra utashatse gutangaza irindi zina rye kubera gutinya ko polisi yo mu Buhinde yamuta muri yombi, avuga ko abasha kuryamana n’abagabo bagera kuri 12 ku munsi umwe, akishyurwa amafaranga 100 (Rupee) akoreshwa mu Buhinde, ahwanye n’idorari ry’Abanyamerika 1.65.

Benshi mu bakobwa bashorwa mu Buraya bakiri bato ngo baterwa umusemburo witwa oxytocin kugira ngo amabere ya bo akure vuba.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mbega Birababaje Pe!

Rich yanditse ku itariki ya: 2-07-2017  →  Musubize

I R Y O N I I T E S H A G A C I R O R Y I K I R E M W A M U N T I B I K A B E I W A C U I R W A N D A

H A G E N I M A N A A I M A B L E yanditse ku itariki ya: 20-10-2013  →  Musubize

Yezu we!Mbega agahinda! Imana ibabarire abo babyeyi bagurisha abana babo! Ndababaye cyane!

love yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

ibyo ntibizagere mu Rwanda. gusa birababaje pee

NGABO yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka