Mu Buhinde bari gukoresha abapolisi bakoze mu bikarito ngo bagabanye impanuka

Polisi yo mu mujyi wa Bangalore, mu gihugu cy’Ubuhinde yatangiye gukora abapolisi bakoze mu bikarito, maze ngo abashoferi nibabona bagende neza ngo badahanwa.

Nyuma yo kubona ko amategeko y’umuhanda atubahirizwa bigatuma habaho impanuka za hato naho kandi nta bapolisi bahagije bafite, polisi yo mu Buhinde yashatse umuti uhamye, basanga kuzana ibikarito bakabigira nk’abantu byafasha cyane.

Ibi kandi ngo biri gutanga umusaruro, kuko bakora umupolisi bakamwambika imyenda bakamuha n’ibikoresho ku buryo utamenya ko atari umuntu.

Ibi ngo biratuma impanuka zigabanuka muri iki gihugu kiri kubarirwa mu bifite impanuka nyinshi ku isi, n’ubwo abaturage batunze imodoka ari bacye.

Impanuka zo mu Buhinde ahanini ziterwa n’abashoferi batigeze biga amategeko y’umuhanda ndetse batazi neza gutwara imodoka, hakazamo no kutubahiriza amategeko, kuko ngo iyo babonye nta modoka ibabangamiye bitambukira nyamara amatara atukura yatse.

Ubusanzwe abapolisi b'Abahinde ni uku baba bambaye.
Ubusanzwe abapolisi b’Abahinde ni uku baba bambaye.

Kuri uyu wa mbere, tariki 25/03/2013, MA Saleem, komiseri wa polisi ya Bangalore, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko bizeye ko abashoferi bazakurikiza amategeko igihe bazaba bazi ko hari umupolisi utabavanaho ijisho.

Yagize ati : « Mu mijyi y’Ubuhinde, abashoferi ntibakurikiza amategeko y’umuhanda iyo bazi ko nta mupolisi uri kubareba. Ntibubaha amatara yo mu muhanda, ndetse bakinyurira no mu nzira batemerewe ».

Asa nk’uteba, Komiseri Saleem yagize ati: « Aba bapolisi bo mu bikarito barashoboye rwose, cyane ko bakora iminsi irindwi kuri irindwi ».

Kugeza ubu abapolisi batatu bakoze mu bikarito bamaze gushyirwa mu mihanda itandukanye ya Bangalore, cyakora ngo mu cyumweru gishize umwe baramwibye. Nyamara ibi ntibica intege komiseri Saleem uvuga ko bazajya babacyura butangiye kwira kugira ngo bagabanye ibyago byo kwibwa.

Abashoferi bo muri icyo gihugu, ngo bari kuvuga ko iyo baturutse kure babona ari abapolisi nyabo, ubundi bakagenda buke.

Abapolisi b’abakorano ngo basanzwe bakoreshwa mu bihugu nk’Ubwongereza, n’imijyi imwe n’imwe yo muri Amerika ya ruguru, gusa ngo ni ubwa mbere bitabajwe mu Buhinde ; nk’uko tubikesha AFP.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hahaaahaaa, "Umusuperitendeti (Afande) umwe baramwibye ubwose mugenziwe niwe uzatinyuka kujya gukora enquête cg bwo bazoherezayo umubumbano

NSANZIMANA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 7-04-2013  →  Musubize

Hahaaahaaa, "Umusuperitendeti (Afande) umwe baramwibye ubwose mugenziwe niwe uzatinyuka kujya gukora enquête cg bwo bazoherezayo umubumbano

NSANZIMANA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 7-04-2013  →  Musubize

"icyakora umuporisi umwe baramwibye". Hahahahaha!

Mandevu yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

aba bafande bo mubikarito ko ari danger ra ubu bagiye kujya babandikira umuvuduko kahave abachauffeurs bazongere

lol. yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka