Huye: Ihene yitwa Cyabakobwa iherutse kubyara batandatu

Mukamana Alphonsine, umukecuru utuye mu Kagari ka Kabona mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Huye, afite ihene yise Cyabakobwa.

Iri zina yariyihaye ikiri ntoya, ngo kuko yabonaga ari agahene keza, ariko ngo yamubereye nk’umukobwa, kuko ayikesha byinshi bituruka ku kuba ibyara abana benshi.

Mu minsi yashize, Cyabakobwa iyingiyi iherutse kubyara amasekurume atandatu kandi yose ameze neza. Kubyara abana benshi kuri iyi hene kandi birasanzwe. Gusa, ni ubwa mbere igeza kuri batandatu.

Mukamana avuga ko iyi hene imaze kumubyarira inshuro esheshatu. Ubwa mbere n’ubwa kabiri yabyaye bane, ubwa gatatu n’ubwa kane ibyara batatu, hanyuma ku nshuro ya gatanu ibyara umwe, none ku mbyaro ya gatandatu, ari na yo iheruka, yabyaye batandatu.

Kubera ukuntu iyi hene ibyara abana benshi, abantu bayishakaho icyororo, maze Mukamana na we akaboneraho akabaca amafaranga menshi kuko akana kamwe yagiye akagurisha amafaranga ibihumbi 35.

Ubwo yahakaga aba bana batandatu hari uwayinyuzeho ashaka kumuha ibihumbi 200 ngo ayitware ariko Mukamana yarayimwimye, ngo maze aramubwira ati “wigeze ubona aho bagurisha umubyeyi?”

Uko iyi hene yanganaga ni byo byatumye uyu muntu ashaka kuyitangaho ibi bihumbi, dore ko ngo icebe ryagendaga rikora hasi.
N’ubu yabyaye ariko si ihene ntoya!

Cyabakobwa, ihene yabyaye abana 6.
Cyabakobwa, ihene yabyaye abana 6.

Amafaranga ava kuri iyi hene rero ni yo Mukamana yifashishije kugira ngo abashe kuva muri nyakatsi. Iyi hene kandi ngo ayikesha n’andi mafaranga akenera nk’aya mituweri, imyambaro n’ibindi. Iyi hene kandi ngo inamuha ifumbire yifashisha mu buhinzi.

Yagize ati “ikawa yanjye imeze neza, kandi ni Cyabakobwa iyifumbira. None se ko nta nka ngira ngo nshyiremo amase? Nshyiramo amahurunguru.”

Uyu mukecuru kandi kubera ukuntu yishimira ihene ye, uretse kuyiha ibyatsi nk’ibiryo by’amatungo bisanzwe, ngo ayiha no ku biryo arya. Iyo ariye ubugari arayiha, yarya ibijuma akayiha…

Kubyara benshi ibikomora kuri nyina

Mukamana avuga ko nyina wa Cyabakobwa yabyaraga abana batatu, hanyuma aza kuyigurisha amafaranga ibihumbi 65. Aho Cyabakobwa ibyariye rero, yarushije nyina kuko yo imaze kubyara gatandatu gusa ariko ikaba ifite iziyikomokaho 21.

Aha twakwibaza ngo ese birasanzwe ko ihene ibyara batandatu? Dr. Ndayisenga Fabrice ukora mu kigo cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ati “ntibisanzwe, ariko bishoboka iyo hahiye intangangore eshatu hanyuma buri yose ikavukamo impanga.”

Mutabazi Jules, umushakashatsi wa RAB ukorera mu Karere ka Bugesera, we yongeraho ko imirire y’itungo n’uburyo ryitabwaho na byo bishobora kugira uruhare mu gutuma ribyara benshi.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mbega byiza burya abakecuru ninshutizimana.

zuzu yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

mama mama , bene aya makuru ateye amatsiko ni meza , kandi umukecuru nawe burya imana iramuzirikana none nawea ti ihene yange sinayigurisha wowe wabonya aho bagurisha umubyeyi?ni byiza rwose mukecuru ajye ayiha n’amamininwa nao ni meza

salamaleko yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka