Hungary: Abanyeshuri biga muri kaminuza bagiye mu ishuri bambaye ubusa

Abanyeshuri biga muri kaminuza yo mu gihugu cya Hungary bagiye kwiga bambaye utwenda tw’imbere (amakariso), bakubika ibitabo ku mabere bagaragaza ko batishimiye icyemezo cy’umuyobozi wa kaminuza ubategeka uko bagomba kwambara.

Iyi myigaragambyo yabaye mu cyumweru gishize ikorwa n’itsinda ry’abanyeshuri 10 ndetse na mwarimu wabo muri kaminuza yitwa Kaposvar ibarizwa mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’icyo gihugu.

Ibi byabaye nyuma y’uko tariki 01/10/2013, umuyobozi w’iyo kaminuza yanditse ibaruwa ibuza abanyeshuri kuza ku ishuri batambaye imyambaro yikwije n’inkweto za kamambiri.

Iyo nyandiko iragira iti: “Guhera tariki 01/10/2013, ntibyemewe muri kaminuza kwambara utujipo tw’uduhenure, inkweto za kamambiri, kwikoraho cyane, kwitwaza ibintu bidasanzwe ndetse no gutereka inzara.”

Ariko mu gihe cy’ubushyuhe bisanzwe bizwi ko umuntu yambara imyambaro yoroheje kugira ngo umubiri ubashe guta akuka dore ko no muri icyo gihugu bagira ubushyuhe bugera ku gipimo cyo hejuru ya dogere 30.

“Twambaye neza ariko ishuri ryashyushye biba ngombwa ko dukuramo imyambaro nk’uko byemewe.” Uko ni ko umwe mu banyeshuri yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa [AFP].

Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abahungu n’abakobwa, bafite gahunda yo gukomeza kugaragaza akarengane kabo muri iki cyumweru aho bazigaragambya bambaye amasumi na kamambiri.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

biratangaje ariko ndumva batagakwiye kubigenza kuriya ariko agahugu umuco

roger yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize

ushobokuba ariwomuco wabo

INGABERE yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

NTACYOBIGA PE.

NSHIMYUMUREMYI EZECHIAS yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka