Hawaï: Uburebure bw’izina rye bwatumye ibimuranga bizahindurwa

Umunyahawayikazi witwa Janice Keihanaikukauakahihuliheekahaunaele yabashije kwemeza ubuyobozi bw’igihugu cye kuzahindura amakarita y’ibimuranga kuko izina rye rigizwe n’inyuguti 35 ritabashaga kwandikwa ryose uko ryakabye.

Janice anivugira ko hashize igihe kirekire yifashisha indangamuntu yanditseho izina rye neza, ariko ko ikarita y’uruhushya rwo gutwara imodoka yo itakwirwagamo ririya zina kuko “e” ihera itabashaga kujyaho.

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka rero, ngo yatse ikarita y’uruhushya rwo gutwara imodoka nshyashya, maze ayihabwa itariho izina rye ry’’irikirisitu’ (prénom), ndetse n’izina ry’umuryango akomora ku mugabo we ritariho ‘e’ ihera.

Ngo yaje guhura n’umupolisi, agiye kureba ibyangombwa bye amubaza impamvu nta zina ry’irikirisitu ririho, undi na we amubwira ko we ntacyo yabikoraho. Uyu mupolisi rero ngo yamubwiye ko yari akwiye gusubirana izina yitwaga atarashaka.

Janice Keihanaikukauakahihuliheekahaunaele ari kumwe n'umugabo we.
Janice Keihanaikukauakahihuliheekahaunaele ari kumwe n’umugabo we.

Ibi ngo byababaje madamu Keihanaikukauakahihuliheekahaunaele cyane, bituma ikibazo cye akigeza kuri televiziyo ikorera aho atuye, ari na yo yagitangaje; nk’uko iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr ibivuga.

Ibi rero ngo byatumye ubuyobozi buvuga ko uyu mwaka uzarangira ibimuranga bikoze ku buryo ahagomba kujya amazina hashobora gukwirwamo inyuguti 40.

Ubundi, Janice uyu atarashaka yitwaga Worth, ariko ngo n’ubwo umugabo we yapfuye, ntateganya gusubirana izina rye ryo mu bukobwa, ngo nta n’ubwo ateganya guhina iri zina rirerire. Impamvu ngo ni uko yishimira umuco yasanze iw’umugabo we, kandi ngo n’iri zina ararikunda cyane.

Si mu Rwanda gusa rero haba ba Nyiranzamurerericyimanayamumpereye!

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ndifuza umukobwa ufite.urukundo,uritayarikurushinga.abaye.fite akazibyarushahokubabyiza.jyentamafangamfite? Gusajyendumunyonzikwigare.ubaya.uhariwaterefona,0722991333

Gratien yanditse ku itariki ya: 2-05-2016  →  Musubize

ndifuza umugabo kdi mfite kachi zange.

banyita mukamusoni yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Ndabona bitoroshye kurisoma ariko natwe ayacu buriya yabacanga kuko amazina maremare natwe iwacu arahari hari nk’uwitwa Ntawujyumenyakasongoyihwa nayandi kayo bagiye batangaza.

ntibizoroha yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

mukurarindamasakaseyamusigiye mwene bagarirayosentuzirizeranirizarumba.

day-1 yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

Hari undi witwa Nyiranzamurerericyimanayamumpereyijyakumuremeramundayanyina !

BASILE yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

njyewe amazina yanjyeni magufi cyane!nitwa: Mukanyiranzamurerericyimanayamumpereye Marie Nyirandihokubwabobagiyarusha!!!

Lolest yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Aha!!!!!!!!!!!!!!!!! ni Nyiranzamureramukundiricyimanayamumpereye

micomyiza yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka