Chine: Abana bagiye kujya bagirwa abanyabwenge mu buryo budasanzwe
Abaganga mu mujyi witwa Shenzhen mu gihugu cy’u Bushinwa bavumbuye uburyo bazajya bakoresha mu guha abana imisemburo n’amaraso ituma baba abanyabwenge atari uko Imana yabaremye.
Ibyo abo baganga babigezeho nyuma yo gupima imiterere y’ingirangingo zituma ubwonko butekereza neza ndetse umuntu akanamenya ubwenge bwinshi maze biga uburyo bwo gutera izo ngirangingo ku bana igihe bakiri mu nda za ba nyina.
Ibinyamakuru bitandukanye harimo igikorera kuri interineti kitwa Vice bitangaza ko Leta y’u Bushinwa ishyigikiye cyane icyo gikorwa ariko bakaba banibaza icyo Abashinwa nibamara kuba intiti bazaba cyo ku isi.
Kugira ngo hagaragare ibitera umuntu kugira ubwenge bwinshi, ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 2000 bazwiho kuba abanyabwenge harimo uwitwa Geoffrey Miller, wigisha muri kaminuza ya New York, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gikorwa ngo kigamije gutuma abaturage b’u Bushinwa bayobora isi mu by’ubwenge nk’uko Geoffrey Miller yabitangarije itangazamakuru.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|