Burera: Umuvugabutumwa wo mu isoko yahuruje abantu bigera aho bamuha amaturo

Umugabo wiyita umuvugabutumwa yavugiye “ubutumwa bw’Imana” mu isoko riri muri santere ya Kidaho, mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, abantu benshi baza kumva ubwo butumwa bwe bigera n’aho bamuha amaturo.

Uwo muvugabutumwa witwa Jean de Dieu Harerimana, utuye mu karere ka Rubavu, avuga ko Imana yamuhaye ubutumwa bwo kubwiriza abantu mu masoko atandukanye.

Uwo muvugabutumwa yagera aho agasomera ijambo ry'Imana abari baje kumutega amatwi.
Uwo muvugabutumwa yagera aho agasomera ijambo ry’Imana abari baje kumutega amatwi.

Ubwo yageraga mu isoko riri mu Kidaho, kuri uyu wa Gatanu tariki 07/06/2013 yarabwirije, avuga amagambo arimo ijambo ry’Imana. Abantu bari bari mu isoko, mu maduka, abihitiraga bagiye mu yindi mirimo n’abandi baza kumushungera ngo bumve ibyo ababwira.

Uwo muvugabutumwa yari afite bibiriya mu ntoki, akabasomera ijambo ry’Imana, akanabasengera ababwira ko indwara bafite zigiye gukira ndetse ngo n’ibindi bibazo byose bafite bigiye gukemuka.

Byageze aho abasengera ababwira ko indwara barwaye ndetse n'ibibazo bafite bigiye kurangira.
Byageze aho abasengera ababwira ko indwara barwaye ndetse n’ibibazo bafite bigiye kurangira.

Icyatangaje abantu bari baje kumureba ni ukuntu yatomboraga umuntu umwe muri bo akamubwira ibibazo byose afite kandi batigeze babiganira ho mbere ngo abe yabimenye.

Ibyo bintu byose uwo muvugabutumwa yakomezaga gukora byatumaga bamwe mu bari baje kumureba bafashwa, batangira kumwiyumvamo kuburyo ibyo yababwiraga byose babikoraga ntakuzuyaza.

Abantu bari baje kureba uwo muvuga burumwa ari benshi.
Abantu bari baje kureba uwo muvuga burumwa ari benshi.

Mu gihe kirenga isaha ari kubwiriza, yabwiye abari bamukikije ko ashoje ariko abasaba ituro maze bamwe muri bo bamuha amafaranga bakurikije uko imifuka yabo ihagaze.

“Umurimo w’Imana”

Abari baje kureba uwo muvugabutumwa, harimo abamwemeye bavuga ko yari arimo akora umurimo w’Imana, akwiye guhabwa iryo turo; nk’uko Binezero Jean Damascene abisobanura.

Abantu bavuye mu maduka yabo, abandi bava mu isoko ndetse n'abihitiraga barahagaragara baza kureba uwo muvugabutumwa.
Abantu bavuye mu maduka yabo, abandi bava mu isoko ndetse n’abihitiraga barahagaragara baza kureba uwo muvugabutumwa.

Ati: “Urasanga hari abo ahanura kandi ugasanga hari nabo akoraho, cyane ko avuga ko hari amabanki abiri ya za konti: konti ya kabare, konti y’indaya, ibyo nibyo bigaruka mu miryango ugasanga birasenye. Cyane rero iyo avuze ririya jambo hari igihe umuturage yiyumva mo kandi akanikosora.”

Akomeza avuga ko kuba uwo muvugabutumwa yavuye mu nsengero akiyemeza kujya mu masoko no mu masentere ari ibintu byiza kuko hari abo byubaka. Yongera ho ko kuvugira ubutumwa ahantu nkaho bikwiye.

Binezero yemeza ko nta kibi uwo muvugabutumwa yakoze kuko nta muturage yakuruye mu mashati ngo aze kumva ubutumwa bwe.

Hari abandi baturage ariko banenze uwo muvugabutumwa bavuga ko ari umutekamutwe uri kurangaza abaturage, aho bemeza ko baba batazi uwamutumye. Bongeraho bavuga ko yari akwiye kuguma mu rusengero abayoboke bakaba ariho bamusanga.

Bakomeza bavuga ko kuba yatse amafaranga abo yabwiriza mu isoko bigaragaza ko yari arimo abashuka kugira ngo abone amaramuko.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Uwo muvugbutumwa ubu asigaye ari mwenedata dusangiye ukwemera kuko Imana iherutse kumuvana gisenyi Imuzana i Nyanza maze ndamuhugura kuko n’ubwo yabwirizaga hari ibyo yari ataramenya, niyo mpamvu namubwirije ubutumwa bwiza bw’umwimerere akabwizera kandi nkamubatiza mu izina ry’umwami Yeshua Hamashiach.

Pastor NYANDWI MUGISHA Cassien yanditse ku itariki ya: 10-07-2018  →  Musubize

Ntimukagire uwo mucira urubanza mushingiye ku bigaragara kuko abantu baca Imanza bashingiye kubyo bareba baba barahakanye Kristo mu mitima yabo.Nanjye ndi Umubwirizabutumwa udashingiye ku Idini mbwiriza ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana ngaragariza abantu bose icyo Imana yabakoreye muri Kristo Yesu ngo nibakimenya bave mu bujiji bizere Yesu Kristo ngo bahabwe ubugingo buhoraho kandi ngo bahereko babeho babereyeho kunezeza uwabapfiriye akanabazukira. N’ubwo njye ntawe naka amafaranga mubo nabwirije, ntungwa n’Impano mpabwa na bene Data bizeye ubutumwa bwiza kandi bemera ko umurimo nkora nawushinzwe na Nyirawo ariwe Yesu Kristo,narize mfite Diplome yo mu rwego rwa A2 ariko ibyo nize sibyo nkora,nkora umurimo w’uwampamagariye kuba Umubwirizabutumwabwiza,ahantu hose mu bihe byose,kandi abizeye ndababatiza nkazakomeza kubigisha kumvira amategeko ya Yesu Kristo. Njye nemera ko hariho abandi benshi Imana yahamagariye kubwiriza ubutumwa bwiza muri bene ubwo buryo.Uwizera Yesu wese yajya adutera inkunga ku bushake.

NYANDWI MUGISHA Cassien yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize

Ntimukagire uwo mucira urubanza mushingiye ku bigaragara kuko abantu baca Imanza bashingiye kubyo bareba baba barahakanye Kristo mu mitima yabo.Nanjye ndi Umubwirizabutumwa udashingiye ku Idini mbwiriza ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana ngaragariza abantu bose icyo Imana yabakoreye muri Kristo Yesu ngo nibakimenya bave mu bujiji bizere Yesu Kristo ngo bahabwe ubugingo buhoraho kandi ngo bahereko babeho babereyeho kunezeza uwabapfiriye akanabazukira. N’ubwo njye ntawe naka amafaranga mubo nabwirije, ntungwa n’Impano mpabwa na bene Data bizeye ubutumwa bwiza kandi bemera ko umurimo nkora nawushinzwe na Nyirawo ariwe Yesu Kristo,narize mfite Diplome yo mu rwego rwa A2 ariko ibyo nize sibyo nkora,nkora umurimo w’uwampamagariye kuba Umubwirizabutumwabwiza,ahantu hose mu bihe byose,kandi abizeye ndababatiza nkazakomeza kubigisha kumvira amategeko ya Yesu Kristo. Njye nemera ko hariho abandi benshi Imana yahamagariye kubwiriza ubutumwa bwiza muri bene ubwo buryo.Uwizera Yesu wese yajya adutera inkunga ku bushake.

NYANDWI MUGISHA Cassien yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize

uwo mugabo njye ndamuzi avuga ubutumwa kdi ibyo avuze usanga ari ukuri kumuha amafranga yo kumufasha mungendo akora za buri munsi ntakosa,yavugiye ubutumwa mu karere ka Nyamasheke mu centre ya Tyazo mu murenge wa Kanjongo.police yaje kumufata ariko abaturage yabwirije ndetse bagafashwa nibo baje kuri police basabako bamurekura.ahubwo nakomereze aho yavuzeko azazenguruka igihugu cyose none umva aho ageze mumajyaruguru.

alias yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

nyamara ntimugapinge

mackoy yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

mwitondere amagambo muvuga wowe BIDABALI na WANJOROGE.........
ubundi BIBILIYA ivuga neza ko abavugabutumwa bagomba gutungwa n’abo babwiriza ubutumwa......ese ko aba yafashe umwanya we akaza kwirirwa mw’isoko akigomwa kujya gukorera amafaranga nk’abandi???

Bis yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

uyu nubwo yaba ari umuvuga butumwa aha atangiye gukoresha iteka mutwe kubera ibibazo by’inzara iri hanze hano! naho ubundi ubutumwa ntibugurishwa keretse abantu bakwishimiye bakagutumira ubwabo bakagira icyo bakugenera bitavuye kuwavugaga ubutumwa! polisi nakubwira iki ejo biraba nka wa Mugenerari na Gitwaza , aho umudamu yatanze beni ngo aha Gitwaza yamufashije!!!

bidabali yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Uwo muhanuzi ni umutekamutwe ahubwo polisi igomba kubamaso. ese ko atahereye irubavu iwabo? no mu ri kenya ( nayirobi) abanyoni nkabariya niho babarizwa bamwe basenga mugiswahiri abandi basemura mu cyongereza barangiza bagasaba amaturo . kandi bose babwiriza mu muhanda. abaturage bitonde.

wanjoroge yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Ubutumwa bwiza buri kugera hose ku isi.Ikimenyetso cy’ ibihe!

didi yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Bibiliya iravuga ngo ijambo ry ’Imana rityaye kurusha inkota y’amugi abiri. ibyo biragaragara kandi kuko umuntu aza akavuga abantu bakuzura harimo n’abiyita incabwenge zitagomba kurangazwa n’abahisi n’abagenzi. na ba Yohana Mubatiza bigishaga mu mihanda bamwe bakavuga nk’uyu munyamakuru ngo "Yiyita umuvugabutumwa"! Imana ihe umugisha uyu mugabo kdi twese itugirire neza

zina yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka