Brazil: Bakoreye umuntu ikiriyo atapfuye

Gilberto Araújo, Umunya-Brazil w’imyaka 41 yatunguye abantu ubwo yagaragaraga ku kiriyo umuryango we wamukoreraga. Icyo kiriyo cyabaye tariki 21/10/2012 nyuma yo gushyingura undi muntu bagirango ni Gilberto bashyinguye.

Gilberto ubusanzwe ngo yoza amamodoka mu mujyi wa Alagoinhas wo gihugu cya Brazil.

Hari umwe mu bakozi bakorana unavugwaho gusa cyane na Gilberto wishwe mu mpera z’icyumweru gishize, polisi yo muri ako gace ihita ihamagara José Marcos, umuvandimwe wa Gilberto imumenyesha ko umuvandimwe we yishwe.

Uwo muvandimwe wa Gilberto yahise ajya mu buruhukiro ahari hashyizwe umurambo w’uwo muntu wari wishwe, ahita awutwara ujya gushyingurwa nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabyanditse.

Ubwo inshuti n’abavandimwe ba Gilberto bari bamubereye mu kiriyo batunguwe no kumubona aje ababwira ko atapfuye ubwoba burabataha.

Yagize ati “Hari inshuti yanjye yambwiye ko hari imva mwacukuye kandi ko ari njye uyirimo (…) ndi muzima - nimunkoreho mwumve maze mureke ibyo murimo”.

Kongera kugaragara ari muzima byateye ubwoba abantu benshi by’umwihariko nyina umubyara.

Polisi yo muri ako gace ivuga ko nta kidasanzwe cyabaye muri uko kwibeshya kuko Gilberto Araújo na Genivaldo Santos Gama (uwishwe), byaje kugaragara ko basaga cyane banakora akazi kamwe ko koza amamodoka.

Ibyo ubwabyo ngo byatuma habaho kwibeshya mu kubatandukanya nk’uko Police Inspector Roberto Lima yabitangaje.

Gilberto acyumva inkuru y’uko ari gukorerwa ikiriyo, ngo yabanje gutelefona umuryango we awumenyesha ko ari muzima, ariko ibyo yavugaga ntibyitabwaho.

Benshi ngo babifashe nk’aho ari umuntu ushaka gukina ku mubyimba umuryango wa Gilberto, maze nyir’ubwite ahitamo kujya kwiyereka umuryango we imbonankubone kugira ngo wemere ko akiri muzima.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

biratangaje kdi birababaje!

j damassy yanditse ku itariki ya: 27-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka