Babyita “Nzaba ndwubaka” kuko bikunze kuribwa n’abasore batararushinga

Ibishambusha birimo inyama bikunze gucururizwa mu masenteri yo mu cyaro, ibyo muri santeri ya Musumba, mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi babyita “Nzaba ndwubaka”. Abahatuye bavuga ko iryo zina baribihaye kuko bikunze kuribwa n’abasore badafite abagore.

Ibi bishambusha babikora mu ifu y’imyumbati, baponda n’amazi ashyushye, bakazingiramo inyama ziseye zirimo urusenda, puwavuro n’igitunguru; barangiza bakabiteka mu mavuta. Iyo bihiye kimwe kigura amafaranga ijana.

Ibishambusha bita "nzabandwubaka".
Ibishambusha bita "nzabandwubaka".

Nk’uko bamwe mu bo twasanze aho bitekerwa bibitangaza, ngo ibi bishambusha biraryoha cyane ku buryo wishinze uburyohe bwa byo amafaranga yose wayahamarira. Abagabo bakuze bavuga ko birinda kubirya ngo batiteranya n’abagore ba bo bapfa amafaranga.

Ngo abasore badafite abagore nibo bakunze kubirya, bakavuga ko ntacyo bishisha kuko nta rugo baba bagomba guhahira, maze umusore yabona ariye ibishambusha nka bitanu akagira ati “nzaba ndwubaka”.

Mu duce bikorerwamo, ibishambusha nk’ibi babyita amazina atandukanye, harimo Mugabo, Rugarama, Ibidufu n’ayandi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

iyi nkuru muyikureho irarambiranye kabisa irashaje

lol yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

nagiye numva musobanura aho ayomazina yagendaga ava mumbwire ibirahamabya byobyasobanuraga iki?

MURWANASHYAKA DAVIDE yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

Nibyiza kutwibutsa ibintu byaduhuzaga tukiri abana. Ni byo koko ibyo bisashambusha bifite amazina menshi, ariko nkatwe mu murenge wa Rukoma twabyitaga ibirahamabya!! Ikindi aho njye mbiherukira ntabwo bashyiraga mo inyama ahubwo bashyiraga mo ibirayi bikaranze!!!!!Izina Nzabandwubaka ubusanzwe ni izina bitiriraga amandazi yabaga ari manini cyane.

Petit yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

hahaha Alens arandangije!haha ubwo ushatse kuvuga se ko umwanda uryoha cyane???naho wowe Mushyitsi, wihangane kuko ikinyarwanda wowe wakuze uvuga sicyo bose bavuga kuko abantu bose ntibakuriye hamwe nawe ndumva rero utabimuziza???!!! Mpise ngira amatsiko yo kuzajya gushaka ibi bintu nkaryaho nkumva!!!

Love yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Hari uwakiriye w’umkongomani we ahita avuga murulimi rwigiswahili ngo"MUNGU YABUMBA" ashaka kuvugango imana yararemye, kuko uburyohe yagisanganye we yibwiraga ko ari imana yakiremye, mwitonde rero kuko ukurikiranye uburyohe kiba gifite ntiwazibuka gusagura ayo kuzubaka. IKINDI BIRASHOBOKA KO KUBA KIRYOHA CYANE ARUKO NTANISUKU BAGIKORANA( KIBA GIFITE UMWANDA.

Alens yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

babyita:"bgendebupfe"(umukobwa yajyanye na se mw’isoko kugura amjyambere ,abona izo sambusa ati nagahe ? ise ati : kirazira nta mugeni urira mw’isoko, nawe ati: BGENDEBUPFE)

ntakizira yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Ahandi babyita " IBIZAGARIKA"

Rwesero yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

abako babifungura babiguriwe n’abasore babyita garama bacyase. Kuko babibagurira inyungu ariyo

tedy yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

ntabwo byitwa Nzabandwubaka babyita IBIRAHAMABYA

yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ubundi babyita IBIRAHAMABYA.

Ngunda yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka