Abana babonye umusore n’inkumi baryamanye mu ishyamba bagira ngo ni imirambo!

Ku mugoroba wa tariki 02/11/2012 ubwo abana bari bagiye gutashya mu gashyamba kari hejuru ya Bralirwa mu karere ka Karongi aho bita mubagasirika, babonye umusore n’inkumi barimo kwivura umusonga ariko ntibamenya ibyo ari byo bagirango ni imirambo.

Umwana mukuru muri bo yagize amatsiko agenda yegera buhoro buhoro, abona ikibuno cy’umusore uko cyakabaye (nta kambaro na mba), umwana ubwoba buramutaha ahita asubira inyuma ajya kubwira bagenzi be ko abonye umuntu baciye umutwe.

Abana bahise bajya ku kigo cya gisirikare kiri hafi aho bajya guhuruza, babwira abasirikare ko bonye umuntu bahotoroye mu ishyamba bakamuca umutwe.

Abasirikare bahise batabara bidatinze, bageze ha handi wa mwana yavugaga ko yabonye umuntu wapfuye bamuciye umutwe basanga nta n’inyoni itamba.

Umwe muri abo basirikare yasobanuriye Kigali Today ko bahageze bagasanga ari ahantu hari utwatsi tumeze neza, ukaba wagira ngo ni uburiri. Ariko barakomeje barashakisha no hafi yaho kugeza bwije, ntibagira umurambo babona.

Abasirikare babajije wa mwana ababwira ko yabonye ibitugu by’umuntu wari wambaye ubusa nta mutwe afite.

Mu by’ukuri abari baharyamye bigaragara ko bikanze abana bahita bakizwa n’amaguru. Umuntu utarashatse kwivuga izina yemeza ko aho hantu n’ubusanzwe hakunze kuza abantu bikundanira kuhimarira ibibazo kubera ukuntu hateye neza n’utwatsi twaho wagira ngo ni itapi karemano.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntakuntu se bahashyi hoteri ifite ama logde?

Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 23-02-2020  →  Musubize

Nonesekonumva abishimisha bashakakubikorera mwishyamba inyamaswazozozira jyahe? NTB_nimureke twiyubahetwubahe nimanayoyatugize abantu.

Gaston yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

Hariya hantu harazwi ko haba akayaga keza gaturuka mu kiyaga,ikindi kandi harihishe nubwo wavanamo imyambaro yose ntacyo wakwikanga ko cyakubuza kwinezeza n;uwo mwajyanye.ahubwo kuki ba mukerarugendo batahasura?iyo uhahagaze uba ureba umujyi wose,Nyamishaba,Civicon,KHI,n’ahandi ubona habereye ijisho.

mateso jean yanditse ku itariki ya: 11-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka