Yamutanye abana umunani yijyanira n’undi mugabo muri Uganda

Gacamumakuba Francois w’i Matimba muri Nyagatare arasaba ubufasha nyuma yuko umugore we amutanye abana umunani akisangira undi mugabo, agasiga anatwaye imyaka yose bari bejeje.

Gacamumakuba Francois aratabaza nyuma yuko umugore we amutanye abana umunani akanamutwara imyaka bari bejeje
Gacamumakuba Francois aratabaza nyuma yuko umugore we amutanye abana umunani akanamutwara imyaka bari bejeje

Gacamumakuba avuga ko ibyo byabaye ku itariki ya 19 Mutaram 2017.

Icyo gihe ngo yari yazindutse ajya mu mirimo, agarutse nimugoroba asanga umugore we ntawe uhari, yajyanye n’imifuka yose y’imyaka bari bejeje na bimwe mu bikoresho byo mu nzu birimo amasafuriya.

Uwo mugore ngo yahise yisangira muramu w’uwo mugabo bahita bajya muri Uganda.

Agira ati “Imifuka irindwi y’ibishyimbo, ibiri y’amasaka n’ibigori n’amasafuriya byose ntabyo! Ajyanwa n’umugabo wa mushiki wanjye! None inzara imereye nabi kandi yansiganye abana umunani.”

Gacamumakuba yemeza ko umugore we bari barasezeranye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana. Ngo nta n’amakimbirane bari bafitanye. Asaba ubuyobozi kumufasha akabona icyo atungisha abana yasigiwe n’umugore.

Uyu mugabo akomeza avuga ko kuri ubu abana be abaha abaturanyi kugira ngo babahe ibyo kurya.

Gacamumakuba avuga ko kandi afite impungenge ko umugore we ashobora kugaruka ashaka ko bagabana umutungo. Agasaba ubuyobozi ko bwazamurenganura.

Tariki ya 25 Mutarama 2017 ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Judith Kazaire yasuraga umurenge wa Matimba yahamagariye abayobozi gukurikirana ikibazo cy’uwo mugabo.

Agira ati “Umurenge n’akarere muzasure uyu mugabo mumenye neza ikibazo afite, ni biba ngombwa azagane Polisi imufashe, nawe atange amakuru muramu we wamuhemukiye afatwe n’imitungo ye ifatirwe yavemo ingurane y’imyaka bamwibye.”

Abaturanyi ba Gacamumakuba bemeza ko uyu muryango nta kibazo wari ufitanye kuburyo ngo ibyabaye byabatunguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

SHA MUGENZI WACU, ICECEKERE AHUBWO NIBA YARAGUSIZE URI MUZIMA UZASHIME GITARE!NAHO IBINTU,IMANA YABIGUHAYE IZAGUHA IBINDI,AHUBWO PAGASIRIZA ABO BANA .

GASANA yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka