Yamutanye abana umunani yijyanira n’undi mugabo muri Uganda

Gacamumakuba Francois w’i Matimba muri Nyagatare arasaba ubufasha nyuma yuko umugore we amutanye abana umunani akisangira undi mugabo, agasiga anatwaye imyaka yose bari bejeje.

Gacamumakuba Francois aratabaza nyuma yuko umugore we amutanye abana umunani akanamutwara imyaka bari bejeje
Gacamumakuba Francois aratabaza nyuma yuko umugore we amutanye abana umunani akanamutwara imyaka bari bejeje

Gacamumakuba avuga ko ibyo byabaye ku itariki ya 19 Mutaram 2017.

Icyo gihe ngo yari yazindutse ajya mu mirimo, agarutse nimugoroba asanga umugore we ntawe uhari, yajyanye n’imifuka yose y’imyaka bari bejeje na bimwe mu bikoresho byo mu nzu birimo amasafuriya.

Uwo mugore ngo yahise yisangira muramu w’uwo mugabo bahita bajya muri Uganda.

Agira ati “Imifuka irindwi y’ibishyimbo, ibiri y’amasaka n’ibigori n’amasafuriya byose ntabyo! Ajyanwa n’umugabo wa mushiki wanjye! None inzara imereye nabi kandi yansiganye abana umunani.”

Gacamumakuba yemeza ko umugore we bari barasezeranye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana. Ngo nta n’amakimbirane bari bafitanye. Asaba ubuyobozi kumufasha akabona icyo atungisha abana yasigiwe n’umugore.

Uyu mugabo akomeza avuga ko kuri ubu abana be abaha abaturanyi kugira ngo babahe ibyo kurya.

Gacamumakuba avuga ko kandi afite impungenge ko umugore we ashobora kugaruka ashaka ko bagabana umutungo. Agasaba ubuyobozi ko bwazamurenganura.

Tariki ya 25 Mutarama 2017 ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Judith Kazaire yasuraga umurenge wa Matimba yahamagariye abayobozi gukurikirana ikibazo cy’uwo mugabo.

Agira ati “Umurenge n’akarere muzasure uyu mugabo mumenye neza ikibazo afite, ni biba ngombwa azagane Polisi imufashe, nawe atange amakuru muramu we wamuhemukiye afatwe n’imitungo ye ifatirwe yavemo ingurane y’imyaka bamwibye.”

Abaturanyi ba Gacamumakuba bemeza ko uyu muryango nta kibazo wari ufitanye kuburyo ngo ibyabaye byabatunguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Uyumugabo umugorewe yamunaniye ahubwo ngira ninama abagabo bage bafata neza abagore babo

Niyoyita elic yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

Ariko uretse wenda umugore utagira ibitekerezo bizima bireba kure, ninde wakora ibara nk’ryo koko!abasore mujye mureba kure igihe mujya kurambagiza(gutereta) abo muzi neza ko mwifuzako mubana,kuko akenshi usanga abakobwa bavamo abagore bakora ibyo, m,ubukobwa bwabo baba bari abo bita ba birahu cyanga se nyamujya iyo bigiye. burya nubwo abagabo bagira amafuti,abagore bo rwose barakabya cyane nubwo atari bose. umukobwa aba umwe agatukisha bose. bikunze umuntu nkuwo yajya akurikiranwa n’itegeko.murakoze

ishimwe emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

ahaaaaaaaa!!! ndumva bikaze.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Ariko abagore bose bigize nabi bajya Uganda? mureke azumva

igiraneza yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

NTIBYOROSHYE!!

VIATEUR yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

yemwe niyihangane nange ni uko gusa Umuntu uhemukira uwo babyaranye aka kageni azapfa nabi amarira yabobana ubwayo arahagije koko ntagirire impuhwe abo yikuriye munda mbega ababyeyi bikigihe!uwo ninyamanswa ntamutima wa kimuntu yewe n’ingo z’iminsi y’imperuka niyihangane nyine

Jado yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

uyumugabo ko ababaje ibyamubayeho bikaba biteye ishavu nagahinda uwashaka kumufasha yahera he he?
ubufasha bwanyuzwahehe?

gatabazi yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Rucamumakuba we, utangiye kuyacamo rwose (SO Ntakwanga akwitanabi). gusa birababaje

DIDI yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

yebaba we!!! ubwose kabagore bakunda abagabo nkuwo yabuziki?nibataramuroze gusa ihangane

eric yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

So ntakwanga akwita nabi. Gacamumakuba koko.
Abana 8 ni benshi, umugore araguta, none uriteza rubanda.
Camumakuba nk’Umugabo reka gusetsa imikara

John yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

ihangane,ariko ubuyobozi bukurikirane uwo bajyanye,basubize ibyo bajyanye birere abana rwose.

alias john yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

Humura Reta Yacu Ni Umubyeyi Bazamukuzanira Kandi Ibyo Yagutwaye Abiryozwe.

Bizimungu Jean Louis yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka