Yabuze icyo yishyura indaya acuzwa imyambaro

Indaya y’ahitwa mu Gahenerezo yacuje imyambaro umugabo asigara yambaye ubusa, imuziza ko yabuze ayo kuyishyura nyuma yo kurarana nayo.

Yacujwe ikoti, inkweto n'umukandara kuko atabashije kwishyura indaya baba bararanye.
Yacujwe ikoti, inkweto n’umukandara kuko atabashije kwishyura indaya baba bararanye.

Byabaye kuwa gatandatu tariki 17 Ukuboza 2016. Bamwe mu bagore bagize uruhare mu kwambura uyu mugabo ikoti, umukandara n’inkweto yari yambaye, bavuga ko byabngo yaje abeshya ko agiye kwishyura iyo ndaya ubundi ituye mu Mudugudu w’Agahenerezo, Umurenge wa Huye mu Kkarere ka Huye.

Umwe muri abo bagore yagize ati “Yaje amubeshya ko afite inoti y’ibihumbi bitanu ashaka kuvunjisha hanyuma akamwishyura.

Yashushe nk’uwinjira mu iduka ngo avunjishe, wa mugore abonye ko ntayo afite batangira gutera amahane. Ni bwo natwe twaje tumufasha gukemura ikibazo bari bafitanye.”

Uyu mugore anavuga ko urebye ibyo bambuye uyu mugabo nta gaciro kanini bifite, ahubwo ko ipantaro ari yo yari igafite ariko bakaba bamugiriye impuhwe bakanga ko agenda yambaye ubusa ku manywa bamwambura hari mu masaa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo.

Iduka nyamugabo yashushe nk’aho ajya kuvunjishaho riri nko muri metero 300 uturutse aho iyo ndaya itaha. Yamaze kubona inkweto n’umukandara n’ikoti ihita itaha, dore ko ngo yari yasize mu rugo uruhinja rutaruzuza n’ukwezi ruvutse.

Nyamugabo bivugwa ko akora akazi k’ubuzamu we yahakanaga ko atararanye n’iyo ndaya, ahubwo ko yamusanze mu masaa kumi n’igice za mu gitondo hafi ya sitade Huye aho yari ategereje abagabo amubwira ko yabuze n’umwe.

Undi ngo yamugiriye impuhwe ni uko amujyana aho acumbikanye na murumuna we ku Karubanda, amwereka aho aryama. Bumaze gucya ngo yamuherekeje kuko yari yamugiriye impuhwe, ashaka no kumenya aho atuye.

Bageze mu Gahenerezo rero, hafi y’ahatuye abo bahuje umwuga, ngo yamuhindutse, atangira gusakuza avuga ko yamuraranye akaba yanze kumwishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ICYO NIGIHEMBO CYICYAHA NDUGU YANGU!

GASANA yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Umva, Isi yatugiye,
Kuraranaindaya, Kwer,?
Birababaje

Abiyingoma, yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

Wallah ntibyoroshye pe! Ahubwo bamugiriye imbabazi ntibamwatse imyenda yose!

ketty yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

Ahaaa ! Birakomeye. Harenganye Uwo Mubyeyi Batanye Uruhinja Naho Nimureke Abo Badandazamagara Babonye Bamaze Gupfapfana None Bakomeza No Gupfapfanya Abandi, Abameze Batyo Bajye Bahanwa.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

nicyo cyabashobora bakareka kujya mundaya

vicky yanditse ku itariki ya: 2-01-2017  →  Musubize

haaa nibizoroha pe! nugusenga cyAne

0722588995 yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

ahaa nakumiroo
nahobigeze
kobigeze iwandabagaa.

byukusenge yanditse ku itariki ya: 29-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka