Wari uzi ko miliyoni 3RWf zaguhesha inzu yo kubamo?

Uruganda rwitwa Strawtech rutangaza ko rugiye gukemura ikibazo cy’abantu baburaga inzu zo kubamo kuko rwatangiye kubaka inzu nto ziciriritse zimukanwa.

Iyi nzu yimukanwa yubatswe na Strawtech
Iyi nzu yimukanwa yubatswe na Strawtech

Uru ruganda rutangaza ko ababyifuza bubakirwa izo nzu zimukanwa mu gihe kitarenze amasaha ane bakishyura guhera ku mafaranga 3,187,500RWf.

Uru ruganda rwa Strawtech rusanzwe rukora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amatafari mu bisigazwa by’umuceri bahuye no mu bisigazwa by’ingano.

Izo nzu zimukanwa ruzubakisha ibyo bikoresho. Kubaka metero kare imwe ni amadorali ya Amerika 250, abarirwa mu bihumbi 210RWf.

Inzu nto ishoboka baheraho bubakira umuntu ngo igomba kuba ingana na metero kare 15.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Strawtech, John Onimbo agira ati “Uzanye ayo mafaranga rwose tubasha kuguha inzu yose irimo ibyumba n’ubwiherero bwayo.”

Icyo basaba umuntu ni amafaranga, igishushanyo yifuza hamwe n’ikibanza ashaka guterekamo inzu ye.

Uwimutse azinga ibikuta n’igisenge biyigize, akabipakira mu modoka akayijyana aho ashaka.

Cyakora ngo umuntu ushatse kwimukana inzu ashobora kugira ibyo ahomba kuko mu kuyisenya hangirika irangi n’isima yasizwe igice cyo hasi gikandagirwaho.

Banubaka inzu zigerekeranye
Banubaka inzu zigerekeranye

Umwubatsi w’izi nzu, Twizeyimana Alain Yves avuga ko zifite ubushobozi bwo kuramba imyaka irenze 50.

Agira ati “Iyi nzu ishobora kuramba imyaka irenze 50 kuko izubatswe mu Budage nyuma y’intambara ya kabiri y’isi (1945) ziracyariho.”

Inzu za Strawtech zishobora kubakwa ari amagorofa cyangwa ari inzu isanzwe, biterwa nuko uwayisabye abyifuza.

Uruganda rwa Strawtech ruvuga ko 60% by’ibigize bene izo nzu bikomoka mu Rwanda. Ibikoresho bituruka hanze bikaba ari ibyuma, impapuro n’ibirahure bigize inzugi.

Abo Strawtech imaze kubakira kugeza ubu ngo ni abasirikare, ariko ngo biteguye kubakira n’abandi bose bifuza gutura aho batazamara igihe kinini, barimo impunzi.

Ibyo byatsi nibyo bakoramo ibikoresho bubakisha izo nzu zimukanwa
Ibyo byatsi nibyo bakoramo ibikoresho bubakisha izo nzu zimukanwa
Muri ibyo byatsi havamo itafari rimeze uko
Muri ibyo byatsi havamo itafari rimeze uko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 25 )

Ukuntu mubwira abantu hano rwose biratangaje!!! Ariko kogera aho mukorera nibwo umenya ko ntaho bitandukaniye n’izindi rwose!! Inzu y’ibyumba bitatu, saloon na saloon manger na toilet na dush ntibakubarira munsi ya 35.000.000frs! Ubwo se guhenduka nukuhe ubundi izo miliyoni ntiziyubatse???

Liza yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

Izo nzu zibarizwa hehe.
Mwaduha address contact

Theoneste yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

iyonzu irahenduts kbs

Aliance. yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

muduhe adresse zaho twabasanga

MUSHINZIMANA M.CLAIRE yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Ndumva ihendutse rwose m2 15 n’inzu nini uwakoze imibare hejuru akabona millions 12 yakubye nabi cane asubire kwiga kubara.

joel yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

ariko se koko ahariho hose bajyayo bakubaka inzu umuntu ashaka kuri 3million mutubwire neza harigihe wasanga biterwa ninzu cg icyiciro cyubudehe ?
__

Dushimirimana victor yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Ndabona ari nziza mwadufasha tukamenya aho bakorera tukahasura.

Anita yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

@Jean baptiste Kevin :Nanjye uru ruganda nararusuye bansobanuriye ko izo nzu zishobora kubakwa ahariho hose , ruherereye muri kigali special economic zone phase 2 Kuri rond point(round about) ya Kabiri uturutse mwi zindiro(azam)

Eric yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

arararara...! ubwo x ayo mafranga umuntu yazayabona kbx nayatangizamo ka small business nahomba nkabyimenyera bikagira inzira abafite ayo batavunikiye nimwubakishe nababwirik

Ntwari Didier yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

Nuko disi we muzanye iterambere rwose simugasekwe inzu ya metro care 15 kuri 3m?
Ubwo nukuvugako ushaka kubaka getho yicyumba gifite metero 5 kuri 3 wkawishyura million 3 kweri
Tuvuga ushaka inzu yibyumba bibiri gusa na sallon icyumba gifite metero 4 kuri 4 na sallon ya 6m kuri 4m
Byose hamwe byaba metero care 56 ikiguzi cya metero care imwe ni 250$ ubwo iyonzu ukubye yatwara 12,000,000frw
Ubwose izonzu nizo zihendutse? Yewe muziyubakishirize amatafari nibiti abakiba mubyaro dukoreshe rukarakara

Ahubwo bamwe barigukora ubushakashatsi kuri rukarakara nimutugirire vuba ibe standardized ubundi twiyubakire

KAmali yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

@Kamali: kubakisha ciment, umucanga n’amabuye bigomba kwigwaho kuko mu myaka iri imbere tuzamarira ibirombe byacu mu kubaka. Usange abana bacu bajya kugura amabuye hanze. Ikindi usanga hakoreshwa ibikoresho byinshi (over-designing); icyiza cy’ibi bya Strawtech ni uko umuntu akoresha ibikoresho mu buryo abanyamahanga bita OPTIMIZED. Narabasuye nsanga bafite ubuhanga rwose. Ubu inzu yanjye bayigeze kure. Ikindi FINISH yabo ntaho ihuriye n’iyi dusanzwe tubona y’abafundi. hehe na Imidite (Humidity).

Kamaliza yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

I agree with u kbsa urebye kuri environment kumara imisozi dushaka amabuye sibyo gutema amashyamba dushaka imbaho sibyo rwose
Ariko nibaze basobanura ibyiza byabo technically not kuvugako getho ya 15m2 kuri 3m aruguhendura
Ikindi ngaya imyandikire yuyumunyamakuru
Nigute atanga title amagambo atanjyanye nifoto? Iyazakuvuga agaciro kiriyanzu yagararagaje? Abatari impugucye mumyubakire bahita babonako iriyanzu ariyo ya 3m bagatangira kubaza aho company ikorera ngwibubakire
Anyway nshyigikiye iterambere ryose muri building materials but nububasha bwabanyarda bukarembwaho

Kamali yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

aya mazu aje ari igisubizu cyabafite ubushobozi buke barakoze nukuri!

Liliane yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

0786486844 ngiyo number yabo

xxx yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka