Umwana w’imyaka 11 yirirwa mu isoko abwiriza abantu bakamuha amafaranga

Umwana w’umuhungu wo mu Karere ka Nyagatare abantu bamwe bamufata nka pasiteri kubera uburyo ababwiriza ijambo ry’Imana bakanyurwa.

Uyu mwana abwiriza abantu akanabasengera kuburyo bamwe bamufata nka pasiteri
Uyu mwana abwiriza abantu akanabasengera kuburyo bamwe bamufata nka pasiteri

Uwo mwana ufite imyaka 11 y’amavuko, ukwiye kuba ari ku ishuri yiga nk’abandi, yirirwa azenguruka mu Mujyi wa Nyagatare akajya mu isoko muri gare n’ahandi hantu hateraniye abantu benshi akabasomera ijambo ry’Imana akanabasengera.

Ubwo Umunyamakuru wa Kigali Today yamusangaga mu isoko ryo mu Mujyi wa Nyagatare, yasanze ashagawe n’abantu bateze amatwi ibyo ababwira.

Yambaye ikositimu ijya gusa n’umweru na bibiliya nto mu ntoki, avuga ijambo ry’Imana adategwa ku buryo hari n’abantu bamusaba ko abasengera.

Iyo arangije kubwiriza abantu no kubasengera bamuha amafaranga. Ku buryo ngo hari igihe atahana amafaranga arenga 4000RWf.

Uwo mwana w’imfura mu muryango w’abana batanu,ntatuye mu Mujyi wa Nyagatare. Aho aturuka, bimusaba gukora urugendo rw’ibirometero birenga 20, agenda yifashishije imodoka na moto akishyura amafaranga y’urugendo arenga 1000RWf.

Ariko ngo ntabwiriza mu Mujyi wa Nyagatare gusa kuko ajya n’ahandi mu dusantere dutandukanye two mu Karere ka Nyagatare.

Ababyeyi b’uwo mwana, basengera mu itorero rya ADEPR, ntibishimira ibyo akora. Bahamya ko yataye ishuri agahitamo kwirirwa abwiriza abantu.

Ibyo kubwiriza ngo yabitangiye ubwo yari ari ku ishuri mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2017.

Yirirwa azenguruka mu masoko, muri gare n'ahandi hahurira abantu benshi ababwiriza akanabasengera
Yirirwa azenguruka mu masoko, muri gare n’ahandi hahurira abantu benshi ababwiriza akanabasengera

Uwo mwana wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ngo yirirwaga abwiriza Abanyeshuri. Nyuma ngo nibwo yataye ishuri atangira kujya ajya kubwiriza n’abandi baturage.

Shumbusho Benon, se w’uwo mwana avuga ko ibyo umwana we akora ashobora kuba abiterwa n’uburwayi bwo mu mutwe abaganga basanze afite.

Shumbusho avuga ko hashize imyaka itatu umwana we afashwe n’indwara ya Tifoyide (Typhoid) bamuha imiti ariko nyuma y’igihe abonye adakira amujyana mu bitaro bikuru basanga afite ikibazo cy’imitsi yo mu mutwe.

Agira ati “Amaze imiti ya Typhoid, yakomeje kuremba mugejeje muri CHUK umuganga amupimye ambwira ko ari umutsi wo mu rutirigongo uhura n’uwo mu irugu bigatokoza ubwonko.”

Akomeza avuga ko muri Werurwe 2017 ari bwo yajyanye umwana we muri CHUK nabo bamwohereza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Agezeyo bamusabye ibihumbi 38RWf kugira ngo bamuvure ariko arayabura bituma ataha atavuwe.

Shumbusho avuga ko bageze mu rugo, amusubije ku ishuri umwana arabyanga akomeza kubwiriza abantu.

Akomeza avuga ko hari igihe amufungirana mu nzu kugira ngo atagenda ariko barumuna be bakamukingurira agahita ajya kubwiriza. Niho ahera asaba ubufasha kugira ngo ajye kuvuza umwana we.

Agira ati “Buriya yamaze kugira ubumuga bwo mu mutwe byararangiye. Abo bamuha amaturo ahubwo iyaba bamfashaga tukamuvuza agakira kuko ibyo akora birandya, bitangiye kunteranya n’abantu bamuhamagara ngo abasengere.”

Iyo amaze kubwiriza abantu bamuha amafaranga. Hano yari arimo abara ayo bamuhaye.
Iyo amaze kubwiriza abantu bamuha amafaranga. Hano yari arimo abara ayo bamuhaye.

Bamwe mu baturage babwirijwe n’uwo mwana, baganiriye na Kigali Today bahamya ko uwo mwana afite impano ikomeye kuko ijambo ry’Imana azi kurisobanura bakanyurwa.

Mbabazi Jane, Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko bagiye kuganira n’umuryango w’uwo mwana hakarebwa icyakorwa ngo avuzwe.

Avuga ko abaha uwo mwana amafaranga babireka kuko baba bari kumuhemukira.

Agira ati “Abaha uwo mwana amafaranga ngo ni amaturo barahemuka cyane, ni abagome nibo bamurarura, rwose babicikeho mu gihe dushaka igisubizo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 32 )

Uyumwana ararwaye ahubwo aboyigisha bagafashwa nabo nibamufashe kugirango akire ,ese ibaze niba akubwiriza ugafashwa abaye arimuzima koko byagenda gute mugire ijoro ryiza.

PRODUCER YVES yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Mubihe byanyuma umwuka wera uzimukira mubana nibintu bizwi. Mureke uwo mwana atange ubutumwa abumva bumve

Eric yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

uwo mwana ni muzima ahubwo ababyeyibe ni bamushyigikire impanoye itazazima.

muragijimana yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Mbega umwana! uwo mwana afite impano nubwo bwose bivugwa ko arwaye. Nibashake uko bamuvuza hanyuma akurikiranwe ajyanwe mu ishuri yige.iyo impano ye ntikazime, ahubwo ababyeyi be bazamufashe.

MBIGIRENTE Frank Alphonse yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

Uwo mwana simumupinge kuko wasanga arimana yamutumye.

Rudakangwa ernest yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka