Umwana w’imyaka 11 yirirwa mu isoko abwiriza abantu bakamuha amafaranga

Umwana w’umuhungu wo mu Karere ka Nyagatare abantu bamwe bamufata nka pasiteri kubera uburyo ababwiriza ijambo ry’Imana bakanyurwa.

Uyu mwana abwiriza abantu akanabasengera kuburyo bamwe bamufata nka pasiteri
Uyu mwana abwiriza abantu akanabasengera kuburyo bamwe bamufata nka pasiteri

Uwo mwana ufite imyaka 11 y’amavuko, ukwiye kuba ari ku ishuri yiga nk’abandi, yirirwa azenguruka mu Mujyi wa Nyagatare akajya mu isoko muri gare n’ahandi hantu hateraniye abantu benshi akabasomera ijambo ry’Imana akanabasengera.

Ubwo Umunyamakuru wa Kigali Today yamusangaga mu isoko ryo mu Mujyi wa Nyagatare, yasanze ashagawe n’abantu bateze amatwi ibyo ababwira.

Yambaye ikositimu ijya gusa n’umweru na bibiliya nto mu ntoki, avuga ijambo ry’Imana adategwa ku buryo hari n’abantu bamusaba ko abasengera.

Iyo arangije kubwiriza abantu no kubasengera bamuha amafaranga. Ku buryo ngo hari igihe atahana amafaranga arenga 4000RWf.

Uwo mwana w’imfura mu muryango w’abana batanu,ntatuye mu Mujyi wa Nyagatare. Aho aturuka, bimusaba gukora urugendo rw’ibirometero birenga 20, agenda yifashishije imodoka na moto akishyura amafaranga y’urugendo arenga 1000RWf.

Ariko ngo ntabwiriza mu Mujyi wa Nyagatare gusa kuko ajya n’ahandi mu dusantere dutandukanye two mu Karere ka Nyagatare.

Ababyeyi b’uwo mwana, basengera mu itorero rya ADEPR, ntibishimira ibyo akora. Bahamya ko yataye ishuri agahitamo kwirirwa abwiriza abantu.

Ibyo kubwiriza ngo yabitangiye ubwo yari ari ku ishuri mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2017.

Yirirwa azenguruka mu masoko, muri gare n'ahandi hahurira abantu benshi ababwiriza akanabasengera
Yirirwa azenguruka mu masoko, muri gare n’ahandi hahurira abantu benshi ababwiriza akanabasengera

Uwo mwana wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ngo yirirwaga abwiriza Abanyeshuri. Nyuma ngo nibwo yataye ishuri atangira kujya ajya kubwiriza n’abandi baturage.

Shumbusho Benon, se w’uwo mwana avuga ko ibyo umwana we akora ashobora kuba abiterwa n’uburwayi bwo mu mutwe abaganga basanze afite.

Shumbusho avuga ko hashize imyaka itatu umwana we afashwe n’indwara ya Tifoyide (Typhoid) bamuha imiti ariko nyuma y’igihe abonye adakira amujyana mu bitaro bikuru basanga afite ikibazo cy’imitsi yo mu mutwe.

Agira ati “Amaze imiti ya Typhoid, yakomeje kuremba mugejeje muri CHUK umuganga amupimye ambwira ko ari umutsi wo mu rutirigongo uhura n’uwo mu irugu bigatokoza ubwonko.”

Akomeza avuga ko muri Werurwe 2017 ari bwo yajyanye umwana we muri CHUK nabo bamwohereza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Agezeyo bamusabye ibihumbi 38RWf kugira ngo bamuvure ariko arayabura bituma ataha atavuwe.

Shumbusho avuga ko bageze mu rugo, amusubije ku ishuri umwana arabyanga akomeza kubwiriza abantu.

Akomeza avuga ko hari igihe amufungirana mu nzu kugira ngo atagenda ariko barumuna be bakamukingurira agahita ajya kubwiriza. Niho ahera asaba ubufasha kugira ngo ajye kuvuza umwana we.

Agira ati “Buriya yamaze kugira ubumuga bwo mu mutwe byararangiye. Abo bamuha amaturo ahubwo iyaba bamfashaga tukamuvuza agakira kuko ibyo akora birandya, bitangiye kunteranya n’abantu bamuhamagara ngo abasengere.”

Iyo amaze kubwiriza abantu bamuha amafaranga. Hano yari arimo abara ayo bamuhaye.
Iyo amaze kubwiriza abantu bamuha amafaranga. Hano yari arimo abara ayo bamuhaye.

Bamwe mu baturage babwirijwe n’uwo mwana, baganiriye na Kigali Today bahamya ko uwo mwana afite impano ikomeye kuko ijambo ry’Imana azi kurisobanura bakanyurwa.

Mbabazi Jane, Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko bagiye kuganira n’umuryango w’uwo mwana hakarebwa icyakorwa ngo avuzwe.

Avuga ko abaha uwo mwana amafaranga babireka kuko baba bari kumuhemukira.

Agira ati “Abaha uwo mwana amafaranga ngo ni amaturo barahemuka cyane, ni abagome nibo bamurarura, rwose babicikeho mu gihe dushaka igisubizo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 32 )

Erega buri kintu cyose gifiite impamvu
Uwo mwana kugira ikibazo Cy ’ umutwe ariko akagira ubwenge bwo gusobanurira abantu iby Imana neza.
Ntabwo twavuga ko arwaye ariko bazamufashe akomeze abwira abantu iby Imana rwose.
It is a gift Imana yamuhaye kugira ubwenge bwo gusobanurira abantu iby Imana.

Said yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

UYUMWANA Ibyo akora nibyiza ariko nage kuko imana ubwenge yabusohorey mubanya bwenge bizf nshicwi bitandukanye NIyoyita elic

Niyoyita elic yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

Uyumwana nange yaransengeye afite impano nziza ariko nabnze agekwiga

Niyoyita elic yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

Uyu mwana yatowe n’IMANA ngo muri we igaragaze ikuzo ryayo.Mwibuke Imana yitorera Samueli uko yanganaga.Kandi inshingano yazujuje neza.Ahubwo Imana nisingizwe yo iduha imfashakwemera kuko ubundi ntibisanzwe ko umwana muto avugira muruhame kandi ibyo avuga bikanyura abamvumva.Ibyo nibyabitangaza duhora twifuza ko Imana idukorera ngo tubone kwemera,ariko dore irabikora tukabyita uburwayi.None se uwo mwana hari icyo yaba yaravuze mukubwiriza kwe kigaragaza uburwayi? Ahubwo mureke dusabe Imana kumenya gushishoza no gusobanukirwa kubitangaza idukorera.
MUGIRE AMAHOROAKOMOKA KU MANA

damien yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

ndumiwe,gusa uwo mwana ntacyo arwaye ahubwo nukugirango Imirimo y’imana igaragare muriwe,kdi kuko natwe twigize abadasanzwe n’Imana izakoresha abadasanzwe ngo itubone,iyo aba mukuru abo bafashwa bamwitako yataye umutwe nta nuwamwumva,Nafate ku mbaraga z’Imana mwizina ryayesu amagambo ashire.

alias yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

Umurwayu avuga ibifasha abantu?

jumapili yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Uwo mwana ararwaye pee!

Ema Claudine yanditse ku itariki ya: 18-06-2017  →  Musubize

Umva abo babyeyi nibareke umwa nikorere umurimo kucyi se umubuza atagenda ngo abikore?1umwana yaratumwe kd agomba

Bayavuge fredarick yanditse ku itariki ya: 18-06-2017  →  Musubize

uwomwana yatumwe n’Imana nibamureke Imana niyo yamuhaye ubwo bubasha ntawundi wabumuhaye

Emmanuel HABAGUHIRWA yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

Byose Imana iba izi impamvu,ababyeyi nobafashe umwana ukuntu yabikora byose. Kuvuga ubutumwa no kwiga. Gusa mbona ko Imana ifite inzira nyinshi zo kubwira abayo ibyayo. Abavugabutumwa bakuru bamwe banga kubumva bakabita abatekamutwe. Imana ijye iduha ubwenge n’ubushishozi

alias yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

Uwomwana ariguhumekamamo umwuka wera niwo umuvugisha nubwo bamuseka nibamureke gusa nakomerezaho kbs.

j.Baptiste Ntambara yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

uwo mwana kumuha cash ntacyo bitwaye kuko ziramufasha mungendo akora .ahubwo ise ninjiji nigute yabuze 38000frs zokuvuzumwana.akaba yibutse kuyasaba aruko abonye umwana arikuyakorera.wabwirwa Niki nibatarinzira imana yamuhaye ngo ashake cash yivuze.uwomwana nimumuhe kbs ahubwo uwomubyeyi we wasanga ayamwambura akayanywera kanyanga.bamucunge neza kuko ntibyumvikana

muhire eric yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

uwomwana nimuzima mwibuke nowa bamuseka gonumusazi

niyomugabo emmanul yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Uwo mwana ararwaye pe nafashwe nyuma nakira ajyanwe Ku ishuri impanoye azayikomeza neza kandi arimuzima murakoze!?

john yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka