Umwana w’imyaka 11 yirirwa mu isoko abwiriza abantu bakamuha amafaranga

Umwana w’umuhungu wo mu Karere ka Nyagatare abantu bamwe bamufata nka pasiteri kubera uburyo ababwiriza ijambo ry’Imana bakanyurwa.

Uyu mwana abwiriza abantu akanabasengera kuburyo bamwe bamufata nka pasiteri
Uyu mwana abwiriza abantu akanabasengera kuburyo bamwe bamufata nka pasiteri

Uwo mwana ufite imyaka 11 y’amavuko, ukwiye kuba ari ku ishuri yiga nk’abandi, yirirwa azenguruka mu Mujyi wa Nyagatare akajya mu isoko muri gare n’ahandi hantu hateraniye abantu benshi akabasomera ijambo ry’Imana akanabasengera.

Ubwo Umunyamakuru wa Kigali Today yamusangaga mu isoko ryo mu Mujyi wa Nyagatare, yasanze ashagawe n’abantu bateze amatwi ibyo ababwira.

Yambaye ikositimu ijya gusa n’umweru na bibiliya nto mu ntoki, avuga ijambo ry’Imana adategwa ku buryo hari n’abantu bamusaba ko abasengera.

Iyo arangije kubwiriza abantu no kubasengera bamuha amafaranga. Ku buryo ngo hari igihe atahana amafaranga arenga 4000RWf.

Uwo mwana w’imfura mu muryango w’abana batanu,ntatuye mu Mujyi wa Nyagatare. Aho aturuka, bimusaba gukora urugendo rw’ibirometero birenga 20, agenda yifashishije imodoka na moto akishyura amafaranga y’urugendo arenga 1000RWf.

Ariko ngo ntabwiriza mu Mujyi wa Nyagatare gusa kuko ajya n’ahandi mu dusantere dutandukanye two mu Karere ka Nyagatare.

Ababyeyi b’uwo mwana, basengera mu itorero rya ADEPR, ntibishimira ibyo akora. Bahamya ko yataye ishuri agahitamo kwirirwa abwiriza abantu.

Ibyo kubwiriza ngo yabitangiye ubwo yari ari ku ishuri mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2017.

Yirirwa azenguruka mu masoko, muri gare n'ahandi hahurira abantu benshi ababwiriza akanabasengera
Yirirwa azenguruka mu masoko, muri gare n’ahandi hahurira abantu benshi ababwiriza akanabasengera

Uwo mwana wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ngo yirirwaga abwiriza Abanyeshuri. Nyuma ngo nibwo yataye ishuri atangira kujya ajya kubwiriza n’abandi baturage.

Shumbusho Benon, se w’uwo mwana avuga ko ibyo umwana we akora ashobora kuba abiterwa n’uburwayi bwo mu mutwe abaganga basanze afite.

Shumbusho avuga ko hashize imyaka itatu umwana we afashwe n’indwara ya Tifoyide (Typhoid) bamuha imiti ariko nyuma y’igihe abonye adakira amujyana mu bitaro bikuru basanga afite ikibazo cy’imitsi yo mu mutwe.

Agira ati “Amaze imiti ya Typhoid, yakomeje kuremba mugejeje muri CHUK umuganga amupimye ambwira ko ari umutsi wo mu rutirigongo uhura n’uwo mu irugu bigatokoza ubwonko.”

Akomeza avuga ko muri Werurwe 2017 ari bwo yajyanye umwana we muri CHUK nabo bamwohereza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Agezeyo bamusabye ibihumbi 38RWf kugira ngo bamuvure ariko arayabura bituma ataha atavuwe.

Shumbusho avuga ko bageze mu rugo, amusubije ku ishuri umwana arabyanga akomeza kubwiriza abantu.

Akomeza avuga ko hari igihe amufungirana mu nzu kugira ngo atagenda ariko barumuna be bakamukingurira agahita ajya kubwiriza. Niho ahera asaba ubufasha kugira ngo ajye kuvuza umwana we.

Agira ati “Buriya yamaze kugira ubumuga bwo mu mutwe byararangiye. Abo bamuha amaturo ahubwo iyaba bamfashaga tukamuvuza agakira kuko ibyo akora birandya, bitangiye kunteranya n’abantu bamuhamagara ngo abasengere.”

Iyo amaze kubwiriza abantu bamuha amafaranga. Hano yari arimo abara ayo bamuhaye.
Iyo amaze kubwiriza abantu bamuha amafaranga. Hano yari arimo abara ayo bamuhaye.

Bamwe mu baturage babwirijwe n’uwo mwana, baganiriye na Kigali Today bahamya ko uwo mwana afite impano ikomeye kuko ijambo ry’Imana azi kurisobanura bakanyurwa.

Mbabazi Jane, Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko bagiye kuganira n’umuryango w’uwo mwana hakarebwa icyakorwa ngo avuzwe.

Avuga ko abaha uwo mwana amafaranga babireka kuko baba bari kumuhemukira.

Agira ati “Abaha uwo mwana amafaranga ngo ni amaturo barahemuka cyane, ni abagome nibo bamurarura, rwose babicikeho mu gihe dushaka igisubizo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 32 )

muraho nshuti nziza ark nikuki tutanyurwa nijambo nryima ahubwo tugashyigikira ibidafite umamaro jyewe ndabona uwomwana atarumusazi abasazi muzi ahobaba ijambo nryimana muritesha agaciro nabarivuga mukabita ababazi matayo 5 muzumurwa mubihugu byohanze byateye imbere ntabwobemera imana kwariyo ibabejeho harumusaza babonye afite Bible bamujyana gereza ngwanjye gufungwa aruko bamubonanye Bible igihano bamuhaye nugufungwa burundu kd nabamujyemuriraga barabyangaga kumujyeraho ntakintu ujyanye mbeganamwe muramva nigihano cyinzara nuko umukobwawe agasaba kwanjyagusurase bakabanzakumusaka atajyira icyatwarirase yajyerayo akotsase kubera ntakundi yarikubenjyenza nuko baramufata uwomukobwa bamutwara kuboyobozi bukuru koyotsase uwomuyobozi mukuru wagereza abyumvishe agahinda karamurenga nuko ahita ategeka kobamufungura uwomusaza namwe rero ndabona mugeze ahakomeye mupinga ijambo nryimana ibyisi mwabirutishije imana ibabarire kuko ntakibaho kidafite iherezo murakoze

calver yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

muraho nshuti nziza ark nikuki tutanyurwa nijambo nryima ahubwo tugashyigikira ibidafite umamaro jyewe ndabona uwomwana atarumusazi abasazi muzi ahobaba ijambo nryimana muritesha agaciro nabarivuga mukabita ababazi matayo 5 muzumurwa mubihugu byohanze byateye imbere ntabwobemera imana kwariyo ibabejeho harumusaza babonye afite Bible bamujyana gereza ngwanjye gufungwa aruko bamubonanye Bible igihano bamuhaye nugufungwa burundu kd nabamujyemuriraga barabyangaga kumujyeraho ntakintu ujyanye mbeganamwe muramva nigihano cyinzara nuko umukobwawe agasaba kwanjyagusurase bakabanzakumusaka atajyira icyatwarirase yajyerayo akotsase kubera ntakundi yarikubenjyenza nuko baramufata uwomukobwa bamutwara kuboyobozi bukuru koyotsase uwomuyobozi mukuru wagereza abyumvishe agahinda karamurenga nuko ahita ategeka kobamufungura uwomusaza namwe rero ndabona mugeze ahakomeye mupinga ijambo nryimana ibyisi mwabirutishije imana ibabarire kuko ntakibaho kidafite iherezo murakoze

calver yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

umugabo wahanuriye Jerusalem bamwise umusazi Anna asaba umwana ngo yasinze ihira nabandi ubwose ibyobisazi byuwomwana bibabaje nde arakora umurimo w’Imana nayo igakoresha abantu bayo bakamuha amaturo ngo yarasaze abarangije amashuri babura nayo kwiyogoshesha bangana iki mugihugu nibyo koko ntamuhanuzi iwabo uwomwana yakagombye gufashwa gukomeza imuhamagarowe

Innocent yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Ahobwo se reka mbabaze Yesu we yigishoje afite amashuri angahe? nibareke uwo mwana akomeze akore umurimo w’Imana, izi uko izabigenza kereka niba yirirwa arwana arikose niba ari ukuvuga ijambo ry’Imana ntakindi kibi akora baramushakaho iki? inama nabagira nibasenge Imana bayibaze impamvu yabyo .sinumvishije ko nababyeyi be basenga? murakoze Imana ibahe umugisha.

Eric yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Uwo mwana ahubw’akwiriye guterw’inkunga kugirango akomeze akwirakwize ubutumwabwiza mu banyaRwanda.

Tuyizere Martin yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

MUKURI UWOMWANA ARABABAJE

SADI yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

Ndi mugisha jmv, inyagatare uwo mwana yatoranijwe n’IMANA ubwayo yesu yigishize afite imyaka 12 gusa nawe afite umwuka uva ku MANA mutabona ariko we akawubona ,nshimire sebasaza kandi musuhuze yakoze neza ku MUfasha akajya ahagaragara yazajya kwiga bible college USA.

Mugisha jmv yanditse ku itariki ya: 27-09-2017  →  Musubize

Njye mumpe nimero zababyeyi buyu mwana

B M DANIEL yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

uwo mwana imana izamukiza kuko ahumeka ijambo ryayo ryiza rikiza umana ni mukomereze impano nokwiga aziga kuko izimpamvu

Rusangiza emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-08-2017  →  Musubize

bareke umwana yikore umurimo buriwese azabazwa ibye ese barumva kumusi wimeruka uwo mwana azaribuka?nibabumvako ibyo akorara aribibi bamubuze. (murakoze)

Niyonzima J’ yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

uwo mwana niwewe Imana yishimira ahubwo ni bamureke n’impanoye murakoze

ishimwe uwase goudence yanditse ku itariki ya: 20-07-2017  →  Musubize

Uwo mwana suburwayi nibamureke imana igira inzira nyinshi yanyuramo itabara umuntu kuko nadawidi yatabawe arumwana kdi nawe iwabo bamufataga nkutuzuye nibamureke akorere imana izamutabara kuko niyo yamuhamagaye kdi ntawuzikorera amaboko yarakoreye imana buriya haraho ishaka kumugeza murakoze

Bertine yanditse ku itariki ya: 25-07-2017  →  Musubize

None se iyo koti y ubupasitori yayiguriwe nande ahubwo abavyeyi baramushigikiye gusa bisiguye neza kandi n Imana iramushigikiye niba asara naho abasazi bIrwanda ntiboroshe

Himbarwa yanditse ku itariki ya: 17-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka