Umupasiteri yahaye umwana we w’imyaka itanu imodoka igura miliyoni 350RWf

Shepherd Bushiri, umupasiteri wo muri Malawi yatunguye umwana we ku isabukuru y’amavuko, amuha imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Maserati Levante.

Uyu mwana w'umukobwa w'imyaka itanu yahawe na se iyo modoka iri mu zihenze ku isi
Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka itanu yahawe na se iyo modoka iri mu zihenze ku isi

Iyo modoka yahawe uwo mwana w’imyaka itanu witwa Israella, ifite agaciko k’Amadorari ya Amerika 414000, abarirwa muri miliyoni 351RWf.

Uwo mupasiteri uba muri Afurika y’Epfo, watangije itorero ryitwa “Enlightened Christian Gathering Church”, yagaragaje amafoto y’iyo modoka ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga ko abantu badakwiye kureba amafaranga yaguze iyo modoka ahubwo ngo bakwiye guha agaciro impamvu yayiguriye umwana we akunda cyane ku munsi w’amavuko, nk’inshingano za buri mubyeyi.

Amafoto uwo mupasiteri yashyize ahagaragara ku wa gatatu cy’iki cyumweru, agaragaza uwo mwana w’umukobwa ari iruhande rw’imodoka nshya yahawe.

Imodoka ya Maserati Levante ikorerwa mu Butaliyani
Imodoka ya Maserati Levante ikorerwa mu Butaliyani

Ayo mafoto akurikiwe n’amagambo yanditswe n’uwo mupasiteri agira ati “Umugabo nyamugabo ntakwiriye guta umuryango we akurikiye amafaranga. Ni yo mpamvu mfata umwanya nkaba ndi kumwe n’umuryango wanjye nkawereka urukundo.”

Akomeza agira ati “Ibyishimo byabo ni byo bituma ngera kuri byinshi. (Niyo mpamvu ngomba) Kwizihiza isabukuru y’umukobwa wanjye Israella Bushiri.”

Abantu batandukanye babonye ayo mafoto bagaye uwo mupasiteri bavuga ko ayo mafaranga yaguze iyo modoka ari amaturo y’abayoboke b’itorero rye.

Imbere ni uko imeze
Imbere ni uko imeze

Umwe mu bakoresha Facebook witwa Sekgabi Masobe agira ati “Ni byo se koko! Umwana ahawe impano y’imodoka nshya ya Maserati! Birababaje!”

Akomeza agira ati “(Abayoboke bawe) bishyura akayabo k’amafaranga kugira ngo ubahe umugisha none ayo baguhaye ukayaguramo imodoka ihenze y’umwana wawe mu gihe bo nta n’igare bafite!”

Gusa ariko hari n’abandi batandukanye bagaragaje ko bashyigikiye uwo mupasiteri bavuga ko ibyo yakoze bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

uwo yarayahaze sh ubwo c uwo mwana nakura noneho azamuha ibinganiki?

Christian yanditse ku itariki ya: 9-08-2018  →  Musubize

ngewe ntakibazo mbibonamo kuba ububyeyi yahaye umwanawe kado yimodoka.
umubyeyi gutanga kado ya 300+m kivugango amafaranga arayafite kandi turapfa tukayasiga.
turayatunga ariko iyo ari arayineza dufite kuyishimiramo.

Fils n John yanditse ku itariki ya: 3-08-2018  →  Musubize

Hahhhhhhhhhhhhh!!!!!!!!????? Ahontabukire burimo abo Nibo barya Amafaranga yabandi Ngobizerimana Egoko Babawe.

Abauba yanditse ku itariki ya: 15-07-2018  →  Musubize

Uriya mwana ntacyo azzakoresha iriya modoka .Imodoka ni iy’umubyeyi we niwe uzajya ayigendamo .Ni ikimenyetso cyo kwerekana ko akunda umwana gusa

YANDEREYE Clemence yanditse ku itariki ya: 7-05-2018  →  Musubize

Ndamishyigikiye kweri Wenda ni umurage yamuhaye.

Jules Habimana yanditse ku itariki ya: 13-07-2018  →  Musubize

Ariko Abantu Mwabaye Mute? Kuba Yarahaye Umwana We Cado Y,imodoka Ihenze Ikibazogihari N,ikihe?Ko,nta Mugabo Umenya Umufuka W,undi Uko Ingana Nawe Ubaye Umugabo Ukunda Umuryangowe Ntacyo Itayikorera Paster Yakoze Ibikwiye Umugabonyawe.

Habimana yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

Ntitwabitindaho gusa harigihe ubona bidakwiye ubuse munsengero ze ntamukene ? Wasanga haruwanaburaye imana niyo izi igikwiye ka tuyirekere imanza zabana bayo yo mucamanza utabera

Fredy yanditse ku itariki ya: 10-03-2018  →  Musubize

Impumyi zibaho koko. Erega murishima ngo yahaye impano umwana. Muzi ko umwana nk’uriya shobora gushimishwa n’ibindi byinshi bitari ugutagaguza amafaranga kuriya kandi aziko mu rusengero harimo abantu badafite na mba.
Birababaje kabisa Satani ijya mu muntu peeeee n’abandi ugasanga baramushyigikiye.
Uzasige umuturanyi waburaye n’abana bashonje wirukankane amafaranga ngo ayashyiriye Pasiteri. Puuu uzaba urutwa n’imbwa nibura izi kurinda ba shebuja , uzaba urutwa n’igiti, nabyo hari ibikurusha ubwenge kuko nibura hari ibimenya ko hari umuntu urimo kubitema bikabwirana, cyangwa bimwe bigira indabo zifata udusimba zikaturya. Puu uzaba urutwa n’utarabayeho.
Muzaba ibicucu mugeze he koko!

masomaso yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

arko kuki yahisemo umwanawe kdi arumukozi w’Imana ? azafashe nabandi twumve ubu kristo bwe buriya se yatanga lift ra?

elis niyongera yanditse ku itariki ya: 30-01-2018  →  Musubize

kubera iki wunva ko bayamuhaye kuko
naho baturisha umwaka badakoramo ariya ntiyavamo
ahubwo we numukozi wimana kandi unakize
abakristu ntago bajya bakira x?
ahubwo we azirikana umwana we mubyo akora byose

David yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

esenamwe mubihaye agaciro ?kuringewe wapi.bizimungu buseni ikabaya umud.nyamweru,akag.gaseke murakoze noël nziza kuritwese

bizimungu jean nepa yanditse ku itariki ya: 25-12-2017  →  Musubize

Umwana wawe ntacyo utamuha burya umubyeyi wese ashimishwa no kubona umwana we yishimye. Burya n"isi wayimuha ubishoboye. Ahubwo Imana ikomeze imwongerere amuhe nibindi.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Umwana wawe ntacyo utamuha burya umubyeyi wese ashimishwa no kubona umwana we yishimye. Burya n"isi wayimuha ubishoboye. Ahubwo Imana ikomeze imwongerere amuhe nibindi.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Pastor Shepherd BUSHIRI afite imyaka 50.Ni umwe mu ba Pastors bakize cyane ku isi.Afite indege 2,amazu menshi,university of agriculture ,imodoka zihenze nyinshi,farms,companies za telecommunications,etc...Idini rye ryitwa Enlightened Christian Gathering Church.Rifite amashami menshi muli Afrika.Afite abagore benshi b’inshoreke n’abana babyarana.
Mu byukuri,aba biyita "abakozi b’imana",ntabwo ari byo.Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).PAWULO nawe,yaduhaye urugero muli Ibyakozwe 20:33.Nubwo yirirwaga mu mihanda abwiriza,nta na rimwe yasabaga abantu icyacumi.Ahubwo yashakaga umwanya agakora indi mirimo,akitunga.
Abantu bagerageza kwigana Yesu n’abigishwa be,ni abahamya ba Yehova.Bose bajya mu nzira bakabwiriza kandi nta na rimwe basaba icyacumi.

Ntagozera yanditse ku itariki ya: 22-12-2017  →  Musubize

imana izahana abiyita abakozi bayo kandi babeshya nukuri ntabwo umuntu wamenye imana yagera aho aha umwana muto cyane imodoka ihenze kuriya ariko ndagaya abamuha ayomafaranga kuko nabo ntabwenge bagira rwose nibakanguke bamenye ukuri

patrick yanditse ku itariki ya: 22-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka